skol
fortebet

Amahanga yasubije u Rwanda kuri 5% gusa ku baregwa Jenoside acumbikiye

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko kugeza ubu mu nzandiko zo gufata abaregwa Jenoside bagera kuri 690 u Rwanda rwahaye ibihugu bahungiyemo, hamaze gusubizwa 5% gusa. Iyi ngo ikaba ikiri imbogamizi mu gihangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Prof Shyaka Anastase avuga ko abanyarwanda bakoze amahitamo atatu akomeye
Prof Shyaka yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa (...)

Sponsored Ad

Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko kugeza ubu mu nzandiko zo gufata abaregwa Jenoside bagera kuri 690 u Rwanda rwahaye ibihugu bahungiyemo, hamaze gusubizwa 5% gusa. Iyi ngo ikaba ikiri imbogamizi mu gihangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.


Prof Shyaka Anastase avuga ko abanyarwanda bakoze amahitamo atatu akomeye

Prof Shyaka yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kubera impamvu ebyiri; iya mbere ngo ni uko Jenoside yose ikurikirwa no kuyihakana, iya kabiri ikaba ko iyo ihagaritswe ingengabitekerezo yayo ikomeza.

Ati “Kwibuka rero ni uguhangana n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.
Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abasigaye barokotse kugira ngo ababyeyi babaye incike, abana babaye impfubyi iki gihe tubegere ngo tubahoze.
Iki gihe kandi ni igihe cyo kurera abana bacu bakamenya amateka yacu n’ayabo kugira ngo bayubakireho bazi aho bagana n’aho bavuye.”

Avuga ko abanyarwanda uyu munsi hari ibyo bagezeho bifatika kubera ko batekereza aho bavuye bakahibuka.

Avuga ko nubwo imibiri y’abanyarwanda yapfuye ariko ngo imitima ikiri mitaraga kandi bafite ikizere.

Ngo ibyagezweho muri Gacaca byabaye igisubizo mu butabera kuri Jenoside isi yose yibazaga uko buzakorwa.

Ati “Gacaca kandi ntiyatanze ubutabera gusa ahubwo yatanze ubutabera bwunga.”
Arakomeza ati “Twari igihugu gikennye ariko ntituri nkene, nyuma ya Jenoside umuntu umwe muri batatu niwe wari wifite, ariko ubu babiri muri batatu ubu barifite.
Indongozi y’ubuzima bwacu ni ukwishakamo ibisubizo. Agaciro k’umunyarwanda ni agaciro ka mugenzi we,ibyo tubikomeyeho.”

Yibukije ibyaha by’ingengabitekerezo

Prof Shyaka yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko ahana ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuzemo ibyaha umunani birimo;
*Gushishikariza cyangwa koshya undi gukora Jenoside
*Guhakana Jenoside cyangwa kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri
* Gupfobya Jenoside mu buryo bwose
* Gushyigikira Jenoside
*Guhisha cyangwa kugerageza guhisha ibimenyetso bya Jenoside
* Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside n’inzibutso
* Gusenya cyanwga kwangiza inzibutso
* Guhohotera uwacitse ku icumu; kumutoteza kumutera ubwoba cyangwa kwangiza imitungo ye

Avuga ko uko iminsi ishira ubutabera bw’u Rwanda bugenda bugira ubushobozi n’ubushishozi mu kuburanisha ibi byaha kuko ngo usanga igipimo cy’uko ababiregwa bibamuhama kiri hejuru.

Ati “Muri iyi myaka ishize usanga buri mwaka inkiko zacu ziburanisha hagati y’abantu 10 na 12 buri kwezi baburanishwa ku byaha by’ingangabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibifanye isano nayo. Hejuru ya 80% bahamwa n’ibi byaha.
Hari n’ibindi byaha bishingiye ku macakubiri n’ivangura, ibi nabyo ni byinshi kandi ngo igipimo cy’uko abo biregwa bibahama kiri hejuru.”

Amahanga ntarasubiza u Rwanda

Prof Shyaka yavuze ko mu myaka 20 ishize urukiko rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwaburanishije imanza 93 gusa, runohereza abantu batatu kuburanira mu Rwanda.

Avuga ariko ko hari intambwe ishimishije iri guterwa kuko ngo ku itariki 16/04/2014 akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kafashe icyemezo kirimo ingingo eshatu nkuru.

Izo ngo ni uko; ibihugu byose by’isi byahamagariwe kwamagana Jenoside, gufata guhana no gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se bakabohereza mu Rwanda, gusaba bihugu byose gukurikirana gufata no gucira imanza cyangwa kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR nk’abagize umutwe ushaka gukomeza gukora Jenoside.

Prof Shyaka avuga ko u Rwanda rwahaye ibihugu 32 inzandiko zo gufata abantu 690, abenshi bari muri Africa, ariko ngo abagize uruhare runini muri Jenoside nka 1/4 cyabo bari Iburayi na America

Ati “Ibihugu umunani (8) gusa nibyo byafashe iya mbere bicira imanza abaregwa Jenoside, Ibihugu bine (4) byohereje abantu 17 mu Rwanda baregwa Jenoside.
Ibihugu 20 ntacyo birakora.

Ibihugu icyenda (9) byaciye imanza 21
Muri rusange igisubizo twabonye ni 5% ku mpapuro 690 twoherereje amahanga”
Prof Shyaka yavuze ko uko biri kose u Rwanda rwakomeje kwiyubaka rushingiye ku mahitamo atatu y’abanyarwanda;
* Gukomeza ubumwe
* Gukomeza imiyoborere myiza twahisemo
* Kureba kure
Ati “Aya mahitamo niyo dushingiyeho, aho tugeze ni uko nubwo u Rwanda rwatereranwe mu bihe bikomeye ubu rwo rufata iya mbere mu gutabara aho rukomeye ku isi.

U Rwanda ubu rufite amahirwe yo kuba abanyarwanda bafite ibakwe ryo gukora no kwiteza imbere.”

Yavuze ko umusanzu w’abanyarwanda baba mu mahanga nawo ari munini cyane ku byo u Rwanda rugeraho.

Avuga ko uyu munsi u Rwanda rufite inshuti nyinshi, atari ibihugu gusa, n’abantu ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta ngo bose bafasha u Rwanda kuva mu bibazo bakajya mu bisubizo.

Ati “Ni umutngo ukomeye ni ifumba yongerera imbaraga intego z’igihugu n’ariya mahitamo atatu abanyarwanda bakoze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa