skol
fortebet

Amatora ya Perezida wa Kenya uyu mwaka arimo udushya

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Muri Kanama uyu mwaka 2017 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ Afurika birimo Kenya, u Rwanda, na Angola abaturage bazitorera umukuru w’ igihugu.
Muri Kenya n’ u Rwanda ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanyije ku bakandida bahatanira kuyobora ibyo bihugu muri manda itaha.
Kwimamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda byatangiye tariki 14 Nyakanga. Abo bakandida ni umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no (...)

Sponsored Ad

Muri Kanama uyu mwaka 2017 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ Afurika birimo Kenya, u Rwanda, na Angola abaturage bazitorera umukuru w’ igihugu.

Muri Kenya n’ u Rwanda ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanyije ku bakandida bahatanira kuyobora ibyo bihugu muri manda itaha.

Kwimamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda byatangiye tariki 14 Nyakanga. Abo bakandida ni umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Kenya ifite amateka atari meza kubijyanye n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu bitewe n’ ibyabayeyo muri 2007/2008. Muri uyu mwaka habaye imvururu zakurikiye amatora ya Perezida zihitana abagera ku 1500.

Abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bavuga ko itandaro y’ izo mvururu ifitanye isano no kuba abaturage b’ iki gihugu bashyigikira umukandida bitewe n’ uko bakomoka mu bwoko bumwe, ikindi ngo byatewe n’ uko itangazamakuru by’ iki gihugu icyo gihe ryatije umurindi iryo vangura bakandida rishingiye ku moko.

Muri Kenya kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora iki gihugu byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka. Ibi bivuze ko igikorwa cyo kwiyamamaza kimara igihe kingana n’ amezi atatu mu gihe mu Rwanda kwiyamamaza bizakorwa mu gihe kingana n’ ibyumweru bibiri gusa.

Muri Kenya kwiyamamaza bihagarara habura iminsi itatu ngo umunsi w’ itora ugere, mu Rwanda kwiyamamaza bihagarara habura amasaha 24 ngo itora ritangire.

Ku nshuro ya mbere itora rya Perezida wa Kenya rigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Tumwe mu dushya turi muri aya matora ya Perezida wa Kenya ni uko iyi ntebe imaze igihe yicaweho na Perezida Uhuru Kenyatta kuri ubu ihatananirwa n’ abakandida umunani, mu matora azaba tariki 8, z’ ukwezi kwa 8.(8/8/8).

Muri aba bakandida uko ari umunani harimo babiri bahabwa amahirwe kurusha abandi. Abo ni Raila Odinga watanzwe n’ ishyirahamwe ry’ amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ ubutegetsi na Uhuru Kenyatta watanze n’ ishyaka Jubilee riri ku butegetsi.

Akandi gashya ni uko mu minsi ishize uyu mukandida watanze na NASA(ishyirahamwe ry’ amashyaka 7 atavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya) aherutse kubuza abagore n’ abagabo bamushyigikiye kutazagarira n’ abo bashakanye amabanga y’ abubatse ingo bucya haba amatora.

Odinga yabwiye abashakanye bamushyigikiye ko bagomba kuzatekereza ko bari ku rugamba, bityo bakiyemeza ko bazishyikimisha urugamba rurangiye(amatora arangiye bamaze kubona intsinzi nk’ uko abivuga).

Mu gihe muri Kenya bavuga ko amatora ari urugamba mu Rwanda ho siko bimeze, ahubwo Abanyarwanda bagereranya amatora ya Perezida wa Repubulika n’ ubukwe bashyingiye ku buryo yitegurwa nk’ ibirori bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa