skol
fortebet

Amerika mu rugamba rwo guhirika guverinoma ya Syria na Islamic State

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Nikki Haley Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni aravuga ko guverinoma ya Syria iyobowe na Perezida Bashar al-Assad igomba guhirikwa kugira ngo intambara ziganjemo iz’imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State zihoshwe.
Nta minsi ishize Amerika igabye igitero ku birindiro by’ingabo za Syria aho bakise icyo kwihorera ku cyo bashinje Syria yateye Khan Sheikhoum umujyi uherereye mu majyaruguru ya Syria aho bateye imyuka y’ubumura mu baturage bawutuye. Gusa Syria yari yakanye iki gitero (...)

Sponsored Ad

Nikki Haley Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni aravuga ko guverinoma ya Syria iyobowe na Perezida Bashar al-Assad igomba guhirikwa kugira ngo intambara ziganjemo iz’imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State zihoshwe.

Nta minsi ishize Amerika igabye igitero ku birindiro by’ingabo za Syria aho bakise icyo kwihorera ku cyo bashinje Syria yateye Khan Sheikhoum umujyi uherereye mu majyaruguru ya Syria aho bateye imyuka y’ubumura mu baturage bawutuye. Gusa Syria yari yakanye iki gitero ivuga ko ari imitwe y’iterabwoba yakigabye.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibivuga, Haley ngo avuga ko guhirika ubutegetsi bwa Bashir Al-Assad ari kimwe mu bintu biraje Amerika ishinga.

Ati “N’ubwo gukuraho Bashar al-Assad ari cyo cyingenzi, turi kugerageza no gukuraho umutwe w’iterabwoba wa Islamic State. Ikindi, igihe Syria ikiyoborwa na Bashir Al-Assad nta mahoro abayituye bazagira. Ibyo bimaze gutungama tuzareba uko twakemura ikibazo cya Iran."

Mbere y’uko Perezida Trump atorerwa kuyobora Amerika yatangaje ko kurwanya guverinoma ya Syria ndetse no gukuraho Islamic State by’aba atari byo, gusa we ubwe nka Perezida wa USA niwe watanze itegeko ryo gutera ku birindiro by’ingabo za Syria nyuma y’uko amaze gutorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa