skol
fortebet

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Yanditswe: Sunday 23, Jun 2019

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu.

Sponsored Ad

Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post.

Iki gotero cyakozwe na US mu rwego rwo kwihimura kuri Iran yarashe kuri drone yayo ndetse inihimura ku bitero byagabwe ku bwato bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman yegetse kuri Irani, nkuko ikinyamakuru the New York Times kibitangaza.

The New York Times yongeyeho ko icyo gitero cyari kigamije kuba gihagaritse izo mudasobwa mu gihe runaka.

Abavuganye n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bavuze ko icyo gitero cyari kimaze ibyumweru byinshi cyarateguwe.

Nta buryo budafite uruhande bubogamiyeho bwo kwemeza ibyabaye kuri izo mudasobwa z’igisirikare cya Irani.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, minisiteri y’umutekano mu gihugu y’Amerika yaburiye ko Irani nayo iri gushaka kugaba ibitero byo kuri mudasobwa kuri Amerika.
Amerika yanashyiriyeho ibihano Irani, ibihano Perezida Trump yavuze ko "bikomeye".

Yavuze ko ibyo bihano byari bicyenewe mu kubuza Irani kubona intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ndetse ko ibihano Irani yafatiwe mu rwego rw’ubukungu bizagumaho keretse yisubiyeho.

Irani yahakanye ivuga ko itigeze igaba ibitero ku bwato bw’Amerika, ndetse ko iyo drone yahanuye yari yinjiye mu kirere cyayo mu rukerera rwo ku wa kane - Amerika yo igashimangira ko drone yayo yarasiwe mu kirere ubundi gihuriweho n’amahanga atandukanye, kitari icya Irani.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.
Mu cyumweru gishize, Irani yatangaje ko izarenza ikigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga muri gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano yari yagiranye na Irani mu mwaka wa 2015, agamije kugabanya ibikorwa bya nikleyeri bya Irani.

Bwana Trump yavuze ko adashaka kurwana na Irani, ariko aburira ko intambara iramutse ibaye yaba ivuze "gusenyuka burundu" kwa Irani.

Ubu Amerika yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko gaterana ejo ku wa mbere kakiga kuri Irani.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Abantu ntibakibeshye kuli Amerika.Iramutse ibishatse yahindura ivu IRAN mu kanya gato cyane,ikoresheje atomic bombs.Ariko ikoresheje Conventional arms,byahangana kubera ko IRAN ikomeye mu bya gisikare,cyanecyane kuli Ballistics.Icyo Amerika itinya cyane,nuko IRAN yakoresha ibihugu by’inshuti nka Lebanon,IRAK,Syria na Hezbollah mu gutera Abanyamerika n’ibigo byabo biba muli Middle East.Ikindi kandi,IRAN yakihimura kuli ISRAEL,ikayirasaho Missiles zirenga 200 000 zishinze muli Lebanon,zigasenya imijyi nka Tel Aviv,Haifa,Dimona nuclear center,ibigo bya gisirikare n’ahandi henshi.Kubera doctrine ISRAEL yise SAMSON OPTION (ivuga ko aho kugirango Israel isenyuke yonyine,izatwika abanzi bayo nabo bapfane nayo),byatuma ISRAEL ikoresha atomic bombs igasenya IRAN.Gusa tujye tumenya ko Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye za atomic bombs na hypersonic missiles) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa