skol
fortebet

Ba minisitiri b’Ubuzima b’u Rwanda na RDC bahuriye I Rubavu baganira ku ngamba zo guhashya Ebola

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubuzima w’ u Rwanda Dr Diane Gashumba yahuriye mu karere ka Rubavu n’itsinda ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo riyobowe na Minisitiri w’ Ubuzima w’ agateganyo Pierre Kangudia baganira ku ngamba zo gukumira Ebola ngo itinjira mu Rwanda ndetse n’uko yarwanywa igashira muri Kongo.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Diane Gashumba yahaye ikaze Pierre Kangudia waraye i Goma avuye i Kinshasa kubera uru ruzinduko

Minisitiri Kangudia yabwiye abanyamakuru ko icyorezo cya Ebola gihangayikishije ubutegetsi bw’igihugu ke ndetse n’Akarere kose ariyo mpamvu biteguye gufatanya n’u Rwanda kugihashya.

Yagize ati “Mwakoze kudutumira, mwakoze kudukangura, nagira ngo mvuge ko icyorezo cya Ebola kitareba gusa, DR.Congo, nticyanabaye gusa ikibazo k’ibihugu byo mu biyaga bigari, ni ikibazo cya buri wese ukibona kugira ngo duhuze imbaraga turwanye iyi ndwara tuyirandure mu buryo bwa vuba, buri wese upfuye azize Virus ya Ebola, urupfu rwe ntirukenewe.”

Dr Diane Gashumba yavuze ko Ebola ireba buri wese, kandi ihangayikishije ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi ariyo mpamvu hagomba kuganirwa ku ngamba buri wese yafata kugira ngo ikumirwe.

Mu mwaka umwe gusa Ebola imaze guhitana abagera ku 1800 muri DR Congo barimo batatu bapfiriye I Goma hafi y’ umupaka w’u Rwanda gusa Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bw’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa