skol
fortebet

Bemba wahanganye cyane na Kabila yagarutse muri RDC yakirwa na Fayulu [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Jun 2019

Sponsored Ad

Umunyapolitiki uzwi cyane muri RDC,Jean Pierre Bemba,yagarutse mu gihugu cye kuri iki cyumweru atwawe n’indege yihariye yamuvanye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi yari atuyemo nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza kuyobora RDC mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Mu gihe kitageze ku mwaka avuye muri RDC gushaka kwiyamamaza,Jean Pierre Bemba yongeye kugaruka muri iki gihugu cye cy’Amavuko kuhakomereza politiki.
Nkuko Jean Pierre Bemba yabitangaje,yavuze ko agarutse muri RDC gufatanya na bagenzi be kubaka igihugu.

Yagize ati “Ndashaka guhura namwe kugira ngo dufatanye kubaka ubumwe,icyerekezo n’iterambere rya Kongo.”

Bemba wamaze imyaka 10 afunzwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC),yaje muri kongo n’indege yihariye,yakirwa na Martin Fayulu uherutse gutsindwa amatora ya perezida Tshisekedi akavuga ko yibwe amajwi.Bemba yari inyuma ya Fayulu n’ishyaka Lamuka muri aya matora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.

Bemba w’imyaka 56 ntiyakiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’abagiye kumutega ku wa 1 Kanama 2018 ubwo yagarukaga muri RDC nyuma y’imyaka 11 atahagera.
Bemba yafunzwe na ICC kubera ubwicanyi bwakozwe n’umutwe we mu gihugu cya Central African Republic.

Nyuma y’aho Bemba atsinzwe mu matora yo muri 2006 na Joseph Kabila,abakongomani benshi baguye mu mvururu z’abarwanashyaka be batishimiye ibyavuye mu matora.

Bemba na Katumbi bari bashyigikiye ihuriro rya Lamuka rya Fayulu, biyemeje kuyoboka perezida Tshisekedi ndetse aba bombi ntibigeze batangaza ko bashaka kumurwanya ahubwo ngo barifuza kuzuzanya nawe kugira ngo bateze imbere RDC.



Ibitekerezo

  • Politike ni mbi.Ndi BEMBA sinayisubiramo.Reba iyi myaka amaze afunzwe,none agarutse "kuyijandikamo".Nubwo Politike ikiza abantu,haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Kwicana,amanyanga,Kwangana,Gutonesha,Kwikubira,etc...Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Ahubwo abasaba kujya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana kugeza igihe azagarukira nkuko Matayo 24:14 havuga.Ubwami bw’Imana nibuza,buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho isi yose itegekwe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Yesu azakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Azakuraho ibibazo byose byo mu isi,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa