skol
fortebet

Biratangaje:Uruhinja rwasohotse mu nda ya nyina ntirwapfa nyuma y’impanuka ikomeye yakoze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Muri Brazil,Umwana w’uruhinja yavutse mu buryo bw’igitangaza nyuma y’aho nyina wari umutwite yari mu ikamyo yakoze impanuka ikomeye, yatumye uru ruhinja ruhita rusohoka mu nda ye ari ruzima.

Sponsored Ad

Umugore w’umunya Brazil wari ukuriwe yari mu ikamyo yari itwaye imizigo yataye umuhanda ikora impanuka ikomeye, gusa umwana yari atwite yahise asohoka mu nda ye mu buryo butangaje agwa hasi ntiyapfa.

Ubwo abapolisi bageraga ahabereye iyi mpanuka mu gace ka Cajati, kari hagati ya Sao Paolo na Curitiba,basanze uyu mwana ari hasi ari kurira nyina yapfuye niko guhita bamujyana mu bigo byita ku mpinja.

Ubwo umushoferi wari utwaye iyi kamyo yarangaraga igata umuhanda,uyu mugore yasimbutse muri cabin agwa hasi agwirwa n’ibiti iyi kamyo yari yikoreye,bituma ahita abyara mu buryo butunguranye.

Akimara kubyara uyu mwana w’umukobwa, uyu mugore yahise apfa ariko ku bw’amahirwe uyu mwana yagiye ahantu hari umutekano ntiyagira icyo aba,habe n’igikomere ku mubiri we.

Elton Fernando Barbosa wageze ahabereye impanuka bwa mbere yavuze ko yatangaye cyane ubwo yasangaga uyu mwana w’uruhinja ari muzima ndetse yemeza ko ari Imana yamurokoye.

Yagize ati "Ubwo nahageraga nasanze umushoferi yakomeretse cyane,ahita ahabwa ubutabazi bw’ibanze.Nakomeje kureba munsi y’ikamyo numva umwana ari kurira ndebye mbona afite ubuzima bwiza, nta kibazo afite.Mvugishije ukuri Imana yakoze igitangaza,niyo yamurokoye."

Polisi ikomeje gushakisha bikomeye izina rya nyina w’uyu mwana wapfuye,kuko ubwo bageragezaga gusaka umurambo we ngo barebe ko babona ibimuranga,basanze nta ndangamuntu yari yitwaje ndetse bategereje ko hari uwo mu muryango we waza kureba uyu mwana yabyaye nabura bazamujyana mu bigo byakira imfubyi.

Muganga witwa Solange Batista ukorera mu bitaro bya Pariquera-Acu byakiriye uyu mwana w’uruhinja, niwe wakiriye uyu mwana ahita amwita Giovanna bisobanura uwarinzwe n’Imana.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo warokotse impanuka witwa Jonathan Ferreira yavuze ko atazi uyu mugore kuko bahuriye mu nzira akamuha lift.


Ibitekerezo

  • IMANA NIYIRINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa