skol
fortebet

Boeing yiyemeje kugabanya indege za Boeing 737 Max yagurishaga mu kwezi kubera iziherutse gukora impanuka

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Uruganda rukora indege rwa Boeing rwatangaje ko rugiye kugabanya indege rwagurishaga buri kwezi zikava kuri 52 zikagera kuri 42 kubera indege 2 zo muri ubu bwoko rwakoze zigakora impanuka zahitanye abantu bagera kuri 346 mu mezi atageze kuri 6.

Sponsored Ad

Uru ruganda rwavuze ko aricyo gisubizo babona kizahagarika impanuka z’izi ndege zacuruzwaga kurusha izindi zose ku isi.

Kugabanya indege uru ruganda rwacuruzaga bizarufasha kubona umwanya wo kwita kuri buri ndege bakoze ndetse no kureba ko buri buryo bwose buyirinda gukora impanuka bwakozwe neza uko bikwiriye.

Boeing yavuze ko yababajwe n’abantu baguye mu mpanuka y’izi ndege yakoze ndetse yemeza ko bagiye kuvugurura uburyo bwo kuyobora indege bwitwa MCAS,bakabwigisha neza abapilote bose mbere yo kurekura izi ndege ngo zongere zikore.

Uretse Being 737 Max ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka kuwa 10 Werurwe 2019 imaze iminota 6 gusa ihagurutse igahitana abantu 157,indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air ya Indonesian airlines yakoze impanuka mu Ukwakira 2018,ihitana abantu 189 nyuma yo kugwa mu mazi hashize iminota mike cyane ivuye mu mujyi wa Jakarta.

Imiryango myinshi y’abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines yatangiye kurega Boeing kubera ko yakoze indege zitujuje ubuziranenge bigatuma zica abantu babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa