skol
fortebet

Brazil yanze inkunga yahawe na G7 yo kuyifasha kuzimya ishyamba rya Amazon kubera perezida Macron

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 26 Kanama 2019, igihugu cya Brazil cyateye umugeri inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari cyahawe n’umuryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi [G7] kubera ko perezida Macron w’Ubufaransa yavuze ko gushya ku iri shyamba byagizwemo uruhare na perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro.

Sponsored Ad

Perezida Macron ayoboye abagaya ubutegetsi bwa Brazil ko ntacyo buri gukora mu kuzimya ishyamba rya Amazon ndetse asaba ko hari icyo abategetsi bandi ku isi babikoraho ibintu byababaje cyane mugenzi we Bolsonaro.

Ubu bushyamirane bwa Perezida Macron na Jair Bolsonaro bwatumye uyu mugabo ukomoka muri Brazil yibasira umugore wa Macron kuri Facebook ndetse yanga iyi nkunga yo kuzimya ishyamba rya Amazon yahawe n’umuryango wa G7 mu nama wakoreye ahitwa Biarritz mu Bufaransa.

Bolsonaro yabwiye Macron ko yagabanya imitekerereze ye ya gikoroni mu gihe ushinzwe abakozi ba perezidansi ya Brazil witwa Onyx Lorenzoni yabwiye ikinyamakuru G1 ko Uburayi bwafata iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amadolari bwabahaye bukazifashisha mu kongera gutera amashyamba.

Yagize ati "Inkunga turayishimye ariko ariya mafaranga u Burayi burayakeneye ngo bwongere butere amashyamba iwabo.Macron ntashobora no kuburizamo inkongi yibasiye urusengero rw’ umurage w’ Isi. Ni iki ashaka kwigisha igihugu cyacu?”.

Onyx Lorenzoni yavuze ko Macron atari akwiriye guha Brazil inkunga yo kuzimya Amazon kandi yarananiwe guhagarika inkongi yibasiriye katederali ya Notre Dame I Paris.



Macron na Bolsonero bashyamiranye bapfa ishyamba rya Amazon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa