skol
fortebet

Burera:Umwarimu yashukishije amanota umunyeshuli amutera inda

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umwarimu wigisha Ubugenge mu ishuri ryisumbuye rya Runaba (G.S Runaba) ari mu maboko y’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana yigisha amushukishije amanota. Uyu mwarimu arakekwaho no kuba yaramuteye inda.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu bivugwa ko yashukishije uriya mwana amanota akamusambanya ndetse akamutera inda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Burera ruvuga ko ISHIMWE Wellars w’imyaka 31 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri.

Akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga Ubugenge, mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya G.S.Runaba.

Amakuru dufite avuga ko mu kwezi kwa Kanama 2019 ari bwo mwarimu yasambanyije uriya mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, ngo yamushukishije amanota.
Uko kumusambanya byaje kuvamo no kumutera inda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yadutangarije ko bari gukora dosiye y’uyu mwarimu akazayishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

Bernard Zikora umuyobozi wa ririya shuri yatubwiye ko na bo amakuru y’uko umwarimu bakoresha yateye inda uriya munyeshuri batari bayazi.

Yagize ati “Yazaga kwigisha nk’abandi barimu, iby’iyi myitwarire ntabyo twari tuzi. Tugiye gukorana inama n’abarezi n’abanyeshuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitwararika birinda ingeso mbi nk’izi.”

Nubwo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iyi myitwarire mibi ya mwarimu, andi amakuru aturuka mu bamuzi avuga ko hari n’undi mwana yigeze gusambanya atorokera muri Uganda.

ISHIMWE Wellars aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho, ingingo ya 133 yo mu gitabo kirimo ingingo zihana ibyaha mu Rwanda, ihana iki cyaha iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenza imyaka 25.

Ibitekerezo

  • Uwo.mwarimu.aragayitsepe.ntaho.ataniye.nabarimu.barigukubita.abana.babaziza.ubusa.ariko.ndasaba.abashinzwe.uburezi.mumashuri.mutuvuganirire.ababyeyi.bagiye.kutumugariza.abana.mudufashe.nyagatare.murirukomo.ya.2.

    Uwo.mwarimu.aragayitsepe.ntaho.ataniye.nabarimu.barigukubita.abana.babaziza.ubusa.ariko.ndasaba.abashinzwe.uburezi.mumashuri.mutuvuganirire.ababyeyi.bagiye.kutumugariza.abana.mudufashe.nyagatare.murirukomo.ya.2.

    muraho? mbega umwarimu gito nahanwepe

    UYUMWARIMU ,AHANWENAMATEGEKO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa