skol
fortebet

Burundi: Abakobwa 6 b’abanyeshuli bafunzwe bazira kwangiza ifoto ya perezida Nkurunziza

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Abanyeshuli batandatu b’abakobwa biga ku kigo cy’amashuli cya Ecofo Kamuri mu ntara ya kirundo batawe muri yombi bashinjwa kwangiza ifoto ya perezida Petero Nkurunziza iri mu bitabo by’ishuli.

Sponsored Ad

Aba bana b’abakobwa batawe muri yombi kuwa 12 Werurwe 2019 nyuma yo gushinjwa ibi byaha bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ababyeyi b’aba bana ntibemera ibyaha bashinjwa ndetse basabye Leta ko yabarekura vuba kubera koi bi byaha byakozwe na bagenzi babo barangiza bakababeshyera.

Abashinzwe umutekano mu Burundi bavuze ko nta gikuba gikwiriye gucika ku babyeyi b’aba bana b’abakobwa kuko bari kubakoraho iperereza,nibasangwa ari abere bazabarekura.

Si ubwa mbere abanyeshuli bo mu Burundi bavuzweho kwangiza amafoto ya Perezida Nkurunziza mu bitabo by’ishuli kuko mu myaka ishize nabwo hari abandi banyeshuli batawe muri yombi bashinjwa ibi byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa