Abapolisi babiri bo muri Komini Gihanga ibarizwa mu ntara ya Bubanza bishwe n’abantu bitwaje intwaro nyuma yo kubatera mu birindiro 2 bari baherereyemo birimo ikizwi nko ku Giporo ndetse no mu rusisiro rwa 6.
Aba bapolisi barashwe ubwo bageragezaga kurasana n’aba bantu babateye bitwaje intwaro ndetse nkuko byatangajwe n’abaturage babonye iyi mirwano bavuze ko aba bantu bari benshi.
Umwe mu bapolisi utemeye ko amazina ye atangazwa n’ikinyamakuru Sos Medias Burundi,yemeje ko bagenzi be bapfuye ndetse ngo nabo babashije kwivugana umuntu umwe mu babagabyeho ibitero babashije kumenya ngo kubera ko ari umuturage wo muri ako gace.
Uyu mupolisi yavuze ko baraye rwantambi bahangana n’aba bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro ndetse ngo bari buzuye muri centre ya Gihanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *