Kigali

Burundi: Ibiro by’ishyaka rya Agathon Rwasa byatwitswe n’abantu bataramenyekana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 2021

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2019, ibiro by’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa byatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapiki,imipanga n’ibibando barabitwika birashya bihinduka umuyonga.

Ubwo ibi biro bya CNL biherereye ahitwa Nyabiraba mu ntara ya Bujumbura,mu Burengerazuba bw’Uburundi byaburaga umunsi umwe ngo bifungurwe ku mugaragaro,byatewe n’aba bagizi ba nabi.

Ibi biro bya CNL byageragejwe gutwika bwa mbere kuwa Gatatu w’iki cyumweru n’aba bantu bataramenyekana bakomwa mu nkokora ariko bashize babigezeho mu ijoro ryakeye,barabitwika biba umuyonga.

Ishyaka CNL ribinyujije kuri Twitter, ryatangaje ko ribabajwe n’ibi biro byayo byatwitswe mu ijoro ryakeye.

Ryagize riti “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.”

Abatangabuhamya bagize bati “Baziritse abashinzwe umutekano ndetse n’abayoboke ba CNL bashatse kwitambika ngo ibi biro bidasenywa nibwo bahise batangira gusenya no gutwika.”

Bamwe mu barinzi b’ibi biro baburiwe irengero ndetse n’abayoboke ba CNL bari biyemeje kujya gutaha ibi biro nubwo byasenywe bangiwe gutambuka kuko umuhanda waherekezaga wari wafunzwe na polisi.

Ntabwo abantu batwitse ibi biro baramenyekana gusa benshi baremeza ko ari Imbonerakure cyane ko zimaze iminsi zihohotera abayoboke ba CNL ndetse mu minsi ishize zatangaje ko zitewe ubwoba n’ukwiyongera kw’abayoboke b’iri shyaka ritavuga rumwe na CNDD FDD.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bugesera :Imodoka ya FUSO yagonze umwana wari uvuye ku ishuli ahasiga...

Umwana muto wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza wari uvuye ku...
15 July 2019 Yasuwe: 3168 2

GICUMBI: Inzu Igwiriye abantu bagera kuri 15[AMAFOTO]

Mu masaha yo kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 13...
13 July 2019 Yasuwe: 10419 1

RDC: Ingabo za FARDC zisubije uduce 4 twari twarigaruriwe n’inyeshyamba

Ingabo za RDC zisigaye zifite imbaraga zidasanzwe, zarashe inyeshyamba zo...
13 July 2019 Yasuwe: 2701 0

Abasore 3 bafashwe bari gushaka kwiba imashini za Positivo mu kigo cya...

Abasore 3 bafashwe bari mu kigo cy’amashuli cya Groupe Scolaire Maya...
8 July 2019 Yasuwe: 2617 1

ICC yahamije Ntaganda ibyaha 18 birimo ubwicanyi no gufata ku...

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC, rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18...
8 July 2019 Yasuwe: 1136 0

Umugore yababaje benshi kubera amafoto agaragaza uburyo yahohotewe bikabije...

Umugore witwa Jenna Hurley yavuze ko yagize ubwoba bwinshi ko agiye gusiga...
6 July 2019 Yasuwe: 4746 1