skol
fortebet

Burundi: Ikibazo cy’ impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu yatawe muri yombi ntikivugwaho rumwe

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Ibyumweru birenga bibiri birashize inzego z’ umutekano mu Burundi zitaye muri yombi impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu Germain Rukuki. Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ivuga ko uyu mugabo aho afungiwe yitaweho indi ikavuga ko byanze bikunze aho ari arimo gukorerwa iyica rubozo.
Tariki 13 Nyakanga nibwo uyu mugabo wakoreye imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ka ACAT iharanira uburenganzira bw’ abakuyemo inda yafashwe.
Kuri ubu Rukuki afungiye muri gereza ya Ngozi (...)

Sponsored Ad

Ibyumweru birenga bibiri birashize inzego z’ umutekano mu Burundi zitaye muri yombi impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu Germain Rukuki. Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ivuga ko uyu mugabo aho afungiwe yitaweho indi ikavuga ko byanze bikunze aho ari arimo gukorerwa iyica rubozo.

Tariki 13 Nyakanga nibwo uyu mugabo wakoreye imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ka ACAT iharanira uburenganzira bw’ abakuyemo inda yafashwe.

Kuri ubu Rukuki afungiye muri gereza ya Ngozi iherereye kuri kilometero 120, uvuye aho yafatiwe.

Imiryango itegamiye kuri Leta ihuriza kugusaba ko uyu mugabo yarekurwa. Inkuru ya Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ntabwo igaragaramo icyo uyu mugabo akurikiranyweho.

Umuyobozi wa komisiyo yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu Jean-Baptiste Baribonekeza, avuga ko atazi icyo Rukuki akurikiranyweho gusa akaragaza nta mpugenge afitiye umutekano we.

Ati “Nta kibazo kirimo, iyo imfungwa isabye umunyamategeko iramuhabwa, nta kibazo kihariye cy’ ubuzima afite ikijyanye no kuvurwa avurwa kimwe n’ uko izindi mfungwa zivurwa”

Nubwo bimeze gutya ariko umunyamabanga mukuru w’ umurwango mpuzamahanga urwanya iyicarubozo, Gerald Staberock avuga uko byagenda kose Rukuki arimo gukorerwa iyicarubozo nk’ uko byagendeye impirimbanyi z’ uburenganzira bwa muntu zagiye zifungwa mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Inzego z’ ubutasi z’ u Burundi zizwiho gukora iyica rubozo rikomeye. Nta gushidinya arimo gukorerwa iyicarubozo”

Mu zindi mpirimbanyi zagiye zitabwa muri yombi harimo umucangamutungo w’ umuryango Iteka League, Marie Claudette Kwizera wabonetse nyuma yo kumara umwaka n’ igice yaraburiwe irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa