Burundi: Imyigaragambyo yo kwamagana raporo ya Loni irakomeje

26 September 2016. | Amakuru | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Burundi: Imyigaragambyo yo kwamagana raporo ya Loni irakomeje

Kuva umuryango w’ abibumbye washyira ahagaraga raporo ishinja u Burundi kubangamira uburengenziza bw’ ikiremwa muntu ikaburarira u Burundi ko bushobora kubamo jenoside, mu murwa mukuru Bujumbura imyigaragambyo yamagana iyo raporo irakomeje.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twiiter Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yamaganye iyo raporo avuga ko amaherezo ukuri kuzatsinda.

Muri iyi myigaragambyo irimo kubera mu murwa mukuru Bujumbura, abigaragambya barindiwe umutekano n’ inzego z’ umutekano. Mu bari mu mihanda bamagana iyo raporo harimo abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Iyi raporo ya Loni ivuga ko mu Burundi uburenganzira bw’ ikiremwamuntu bukomeje kubangamirwa, ikaburira iki gihugu ko ntagikozwe muri iki gihugu hashobora kuba jenoside.

Abigaragambya bafite ibyapa byanditseho ngo “U Burundi ni igihugu kimwe, kivuga ururimi rumwe, jenoside ntizigera iba”

Mu magambo Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeli 2016 yavuze ko u Burundi bwasobanuye mu buryo bwose ko nta jenosode izaba muri iki gihugu. Akomeza avuga amaherezo ukuri kuzatsinda.

Yasohotse kuri uyu wa 20 Nzeli 2016, abagenzacyaha ba Loni bagaragarazamo ibyaha byo kubangamira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu byakoze hagati ya tariki 15 Mata 2015 na 30 Kamena 2016. Baburira u Burundi ko muri iki gihugu hashobora kuba jenoside.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeli 2016 I Geneve mu Busuwisi hateraniye inama ya 33 yiga kuburenganzira bw’ ikiremwamuntu. Mubiganirwaho muri iyi nama harimo ikibazo cy’ u Burundi.

Tanga Igitekerezo