skol
fortebet

Burundi: Umuyobozi wa CNL muri Komini Nyabiraba yaburiwe irengero

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza muri komine Nyabiraba mu ntara ya Bujumbura,bwana Théogène Ndikumana yaburiwe irengero.

Sponsored Ad

Ijwi ry’Amerika riratangaza ko kuva kuwa mbere w’iki cyumweru, uyu munyamabanga w’ishyaka rya CNL yahungiye ahantu hatazwi nyuma y’aho abapolisi bamushinjaga ibyaha byo gutunga imbunda.

Nkuko amakuru aturuka I Burundi abitangaza, kuwa mebre abapolisi bazindukiye gusaka imbunda mu rugo rw’uyu muyobozi, bavuga ko batoye gerenade 4 mu kinogo kiri inyuma y’inzu ye.

Abayobozi b’ishyaka CNL mu Nyabiraba baravuga ko ibi ari ibinyoma biri guhimbirwa abarwanashyaka b’iri shyaka rya Agathon Rwasa kugira ngo bajugunywe mu magereza hanyuma amatora ya 2020 azabe batari mu rubuga rwa politike.

Ibi birego byamaganwe n’umuyobozi wa komine Nyabiraba Ferdinand Simbananiye ,wavuze ko amaperereza ari yo azatanga ukuri kuri iyo dosiye.

Umugore wa Théogène Ndikumana yahise atabwa muri yombi mu mwanya w’umugabo we, aho kuri ubu abarizwa muri gereza ya Mpimba n’umwana we w’uruhinja.

Biravugwa ko abayoboke ba CNDD FDD batewe ubwoba n’ubwinshi bw’abayoboke ba CNL ya Agathon Rwasa ariyo mpamvu bakomeje kugenda babahotera bifashishije Imbonerakure.

Mu ntara ya Kirundo muri komine Bwambarangwe,hamaze iminsi havugwa inkuru y’umuyobozi w’iyi Komini wakubise abana b’abakobwa Ku cyumweru gishize abaziza ko babyinnye mu birori byo gutaha ibiro by’ishyaka rya CNL bitumwe umwe muri bo ata ubwenge ajyanwa kwa muganga amerewe nabi cyane.

Ibitekerezo

  • Politike ni mbi cyane,niyo mpamvu abantu bamwe banga kuyijyamo kubera ko bumva idahuye n’uko umukristu nyakuri agomba kwitwara.Urugero,president Nkurunziza yiyita umurokore.Nyamara niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu mu Burundi.Umukristu nyakuri atandukanye n’abandi bantu,kubera ko arangwa n’amahoro.Intwaro ye ni bible afata,akajya mu nzira akabwiriza abantu.Ntabwo yivanga mu ntambara zo mu isi cyangwa politike.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abisi bazamwanga kubera ko atifatanya nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa