skol
fortebet

CNLG yamaganye bikomeye abatangiye kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,CNLG yamaganye bikomeye abantu batangiye kugarura iby’amoko mu banyarwanda ahanini babinyujije mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hagaragara ibitekerezo by’abantu bayogojwe n’amoko batangiye kugarura amacakubiri mu banyarwanda bifashishije irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu butumwa bwagiye bucishwa kuri Facebook,Instagram na Twitter hari abantu bavuze amagambo y’ivangura ko Josiane Mwiseneza ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019 akwiriye ikamba, abandi baramurwanya, bose bishingikirije amoko.

Mu Butumwa CNLG yanyujije kuri Twitter,yamaganye ibi bintu by’amacakubiri ivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ari ryiza kuko rihuriramo abanyarwandakazi nta vangura iryo ariryo ryose rikozwe.

CNLG iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’izi iperereza kugira ngo abakwirakwiza ubu butumwa bubi bwo kwangisha abantu abandi bafatwe bakanirwe urubakwiriye.




CNLG yaburiye abatangiye kugarura amacakubiri mu banyarwanda

Ibitekerezo

  • Yego nidushyigikire koko ubu twese turi bamwe abitwaza ibyo moko bo barambabaje cyane nibahumure burya sibuno abanyarwanda twarakangutse uwakwibeshya agashaka kugarura ibyahise nu kumumira bunguri ariko mana njyambabara iyo numvuse ibyo bintu nikibaza nti:ubu aho u Rwanda rugeze naho rwavuye ub’umuntu ugutekereza amoko aho tugeze 2019 uwo ni muntu nyabaki ni gatiki?nibaturejere umukobwa aze akore lbyananiye abandi turamushyigikiye%

    ibi nibyo byatumye iburundi iyo nyampinga avuye muru bwoko igisonga cya 2 kiva mubundi, gusa birerekana ko hakiri umubare munini wokamwe n’ironda koko.abo bantu bagifite umutima mubi gutyo nibahanwe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa