skol
fortebet

Dore amafoto agaragaza imodoka Perezida Jinping agendamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ni we mugabo ukomeye ku Isi magingo aya. Umutekano we n’uburyo yakirwa aho ari hose ni ibintu byubahwa n’inzego zose kuko icyubahiro agombwa agihabwa uko cyakabaye.

Sponsored Ad

Umutekano we ucungwa n’umutwe wihariye witwa ‘Central Security Bureau’, ugizwe n’abasore n’inkumi b’inkorokoro bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi bine n’umunani bahawe imyitozo kabuhariwe n’intwaro zikomeye bibashoboza kurinda abanyacyubahiro batandukanye mu Bushinwa.

Ubusanzwe Byari bimenyerewe kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko imodoka ye izwi nka ‘The Beast’ ayigendamo aho agiye hose ku Isi. Mu gutegura uruzinduko rwe nayo ipakirwa nk’ibindi bintu nkenerwa ku buryo azayisanga ku kibuga cy’indege cy’aho azaba agiye.

Perezida w’u Bushinwa na we bisa n’ibi kuko muri Kigali ari kugenda muri Hongqi L5 utari usanzwe ubona mu mihanda ya Kigali. Ni imodoka idasanzwe, ku munyarwanda ushaka kuyumva neza cyangwa wayibonye ku ifoto akifuza kuyigendesha mu mihanda ya Kigali no mu nkengero byamusaba nibura 627.760.000 Frw.

Kugera ubu Hongqi L5 Niyo modoka ya mbere ihenze mu zikorerwa mu Bushinwa kuko igura miliyoni eshanu z’ama-Yuan. Hongqi (Idarapo ritukura) nirwo ruganda mu zikora imodoka mu Bushinwa rukuze kurusha izindi zose.

Rwashinzwe mu 1958 aho kuri ubu rukora ubwoko bubiri gusa bw’imodoka arizo Hongqi L na Hongqi H. Rwashinzwe ku busabe bwa Mao Zedong, ufatwa nk’umubyeyi w’u Bushinwa nyuma y’uko ategetse ko iki gihugu kigira ubwoko bwacyo bwihariye bw’imodoka zigezweho, izi zizwi nka Limousine.

Hongqi L5 ni imwe mu bwoko bwa za Hongqi L. Iyasohotse bwa mbere ni L9 yagiye ku isoko mu 2009 ikurikirwa na L7 mu 2012 nyuma y’umwaka umwe L5 ishyirwa ahagaragara. Gusa nayo iri mu bwoko butatu harimo iyagenewe Guverinoma, imyiyerekano (nk’iyo umuyobozi ashobora kugendamo asuhuza abaturage) ndetse n’igenewe undi muturage wese.

Kimwe mu bigaragaza ko yakorewe mu Bushinwa ni ikirango cyayo. Mbere cyari kimeze nk’inyamaswa ya Dragon ariko ubu cyarahindutse. Tugenekereje, reba nk’igice cy’umuhoro, ugifashe ukagitera ugitambitse mu giti uko cyaba kimeze ariko kireba hejuru niko nacyo kimeze. Iki kirango kiri mu ibara ritukura, noneho mu rubavu rw’iyi modoka hari ikirahure kibonerarana kigaragaramo ibendera ry’u Bushinwa.

Ni imodoka ndende ireshya na metero eshanu n’igice, iraremereye kurusha imodoka zikorwa n’inganda nka Mercedes kuko ipima ibiro 3150 mu gihe nka Mercedes-Maybach S600 yo ipima 2390.

Moteri ishobora guhagurutsa ibi biro nayo irakomeye kuko ifite ibitembo 12 bikoze nk’inyuguti ya ‘V’; izo bita V12. Ishobora kujyamo litiro 105 za lisansi.

Ku isoko ry’imodoka zihenze, Hongqi L5 ihangana cyane na Bentley Mulsanne kuri ubu igura hafi ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika na Rolls-Royce Ghost igeze ku bihumbi 250 by’amadolari ya Amerika.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping niyo agendamo; ndetse ni nayo yatwaye Perezida Kagame ubwo bajyaga guhura nawe mu Bushinwa.

REBA HANO AMAFOTO:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa