Kigali

Dore ibimenyetso 5 simusiga bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we

Amakuru   Yanditswe na: Muhire Jason 11 July 2018 Yasuwe: 7635

Ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma harimo kuba ,atakubaha nk’umugabo we ,kwigira muto mu myaka ,kutita kuby’urugo ,kugira injyendo za buri kanya n’ibindi.

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso bityo iyo bose binjiye muri icyo gikorwa kitari kiza nta kabuza urugo rurasenyuka uko byagenda kose. Gusa hakaba n’abemeza ko iyi ngeso ishobora no guterwa n’uko uwo mwashakanye atakwitaho.

Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye irahinduka.

Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo rimwe rimwe batanabizi.

1. Kuzinukwa uwo umugabo we

Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.

2. Kutubaha umugabo

Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n’umugabo.

3. Kwigira muto

Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence.

4. Kutita kuby’urugo

Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w’urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n’ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.

5. Kugira ingendo za buri kanya

Gukora ingendo zimwe na zimwe, ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, ndetse n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi:Coaster yagonganye n’ikamyo ya RAB bamwe mu bagenzi bahasiga...

Kuri uyu wa Kane,Taliki ya 17 Mutarama 2019, mu karere ka Kamonyi ahazwi...
17 January 2019 Yasuwe: 4599 0

Al Shabab yavuze ko Trump ariwe watumye bagaba igitero muri...

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab watangaje ko wahisemo kugaba igitero kuri...
17 January 2019 Yasuwe: 1766 0

Umugabo yishe umugore we kugira ngo yishakire undi umufasha kwishyura...

Umugabo witwa Habiyakare w’ imyaka 21 ukomoka mu murenge wa Nduba, akarere...
16 January 2019 Yasuwe: 2288 1

SADC yasabye ko amajwi ya perezida muri RDC yasubirwamo

Ishirahamwe rigamije iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo...
14 January 2019 Yasuwe: 1029 0

FBI irakeka ko Donald Trump ari intasi y’Uburusiya muri White...

Ikigo cya USA gishinzwe iperereza FBI,cyatangiye gukeka ko Perezida Donald...
12 January 2019 Yasuwe: 4763 0

Polisi yatabaye umuntu wari umaze iminsi ibiri munsi y’ubutaka yaragwiriwe...

Umugabo witwa Ntezirizaza Moise yatabawe na polisi y’u Rwanda Ku gicamunsi...
12 January 2019 Yasuwe: 1706 0