skol
fortebet

Dr Binagwaho yagizwe Umuyobozi muri Kaminuza mpuzamahanga y’ ubuzima ikorera mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa kaminuza Mpuzamahanga mu by’Ubuzima (University of Global Health Equity ’UGHE’ ikorera mu Rwanda.
Ni kaminuza yashinzwe mu 2015 n’umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) ifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwa kaminuza zikomeye ku Isi, dore ko yashinzwe ku bufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda, kaminuza ya Harvard n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amatungo rya Tufts University.
Itangazo iyi (...)

Itangazo iyi kaminuza yashyize ahagaragara rivuga ko uwashinze umushinga w’Inshuti mu Buzima, Dr. Paul Farmer yavuze ko yatoranyije Agnes Binagwaho kubera ingufu yashyize mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, cyane cyane mu kugeza ubuvuzi ku batishoboye n’abahabwa akato.

Ati “ Hari byinshi tuzigira ku musaruro wa Prof. Binagwaho mu myaka icumi ishize, tunejejwe no gukorana nawe muri iyi kaminuza.”

Imvaho yanditse ko umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Peter Drobac avuga ko yiteze ko Binagwaho azabayobora neza mu rugendo ruri imbere rwo kubaka iyo kaminuza ikaba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga mu gutanga ubumenyi bushingiye ku buzima.

Mbere yo kuba Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Binagwaho yabanje kuyibamo Umunyamabanga uhoraho, ndetse yanayoboye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya SIDA.

Ubu ni Umwarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Kaminuza ya Harvard, n’umwarimu wigisha ubuvuzi bw’abana mu ishuri rya Geisel riri i Dartmouth muri USA.

Kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka ibarizwamo abanyeshuri basaga 50 barimo Abanyarwanda, Abanyamerika, Abarundi, abo muri Nepal, Australia na Mexique.

Itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters) ndetse mu minsi iri imbere iteganya gutanga iz’ikirenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa