skol
fortebet

Dr Rutayisire John na Janvier Gasana bayoboye REB barekuwe n’urukiko

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Abahoze ari abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi,REB, Dr Rutayisire John na Janvier Gasana barekuwe uyu munsi kubera ko ikirego cy’Ubushinjacyaha cayteshejwe agaciro n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera mu murenge wa Kacyiru.

Sponsored Ad

John Rutayisire na Gasana Janvier batawe muri yombi kuwa 21 Werurwe 2019, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko aba bagabo bombi bagiye kubazwa ku cyaha bakekwaho cyo kugira uruhare mu gukoresha nabi miliyoni 249 Frw muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, One Laptop per child.

Umucamanaza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yategetse ko abaregwa bahita barekurwa, ku mpamvu z’uko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite nyuma y’aho baburanaga basaba gufungurwa by’agateganyo nk’uko bitegaywa n’itegeko.Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujuririra iki kemezo.

John Rutayisire ni we muyobozi wa mbere REB yagize ubwo yatangiraga mu 2011 nyuma y’ihuzwa ry’ibigo byakoreraga muri Minisiteri y’Uburezi nk’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ibizamini, Ikigo gishinzwe Integanyanyigisho, Ikigega gitera inkunga abanyeshuri (SFAR), Komisiyo Ishinzwe abarimu n’Ubugenzuzi bw’amashuri.Muri Gashyantare 2015 nibwo Gasana Ismaël Janvier yasimbuye Rutayisire.


John Rutayisire (Ibumoso) na Gasana Janvier (iburyo) bahererekanya ububasha bwo kuyobora REB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa