Kigali

Eng. Sagashya nyuma yo kwirukanwa mu kazi n’ umugi wa Kigali arafunze

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2017 Yasuwe: 3710

Eng. Didier Sagashya Umunyamabanga nshingwabikorwa uherutse kwirukanwa n’ umugi wa Kigali yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda, afunganywe n’ abakozi babiri bivugwa ko yategetse guca amadosiye.

Polisi y’ u Rwanda yavuze ko imukurikiranyeho icyaha kusibanganya ibimenyetso no konona inyandiko.

Ibi bitangajwe nyuma y’ iminsi ibiri Eng. Sagashya yirukanywe burundu ku mwanya w’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umugi wa Kigali.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali Me Rutabingwa Athanase, aherutse kubwira itangazamakuru ko Eng. Sagashya Didier yirukanwe bitewe ni uko ngo yategetse abakozi babiri kujya mu biro by’undi mukozi akababwira guca amadosiye, aho avuga ko amadosiye babashije kumenya ari ane arebana n’ibijyanye n’inyubako z’Umujyi wa Kigali.

Abo bakozi bakaba barakoraga mu by’imyubakire, Mpabwanamaguru Merard ushinzwe igishushanyombonera cy’ Umujyi (GIS Officer) na ho Twahirwa Enos yari ashinzwe ubugenzuzi mu myubakire (Building Electro-Mechanical Inspection Officer).

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bwaje kumenya ko icyo kibazo cyabaye busaba Sagashya ko yakurikirana abo bakozi ndetse akanabaha ibihano harinda hashira ibyumweru bibiri nta kibaye.

Perezida wa Njyanama yanavuze ko bakeka ko igikorwa cyo guca ayo madosiye ngo cyari kigamije ibyaha bitandukanye, aho bakeka icyenewabo, ruswa, kunyereza umutungo.

Eng. Didier Sagashya yahoze ari umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imyubakire RHA, muri Gashyantare 2017 nibwo yatsinze ikizami kimugira gitifu w’ umugi wa Kigali.


Mpabwanamaguru Merard ufunganywe na Eng. Didier Sagashya

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Padiri wasomye Misa yo gusezera Radio yatunguye benshi kubera amagambo...

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi wasomye misa yo gusezera Nyakwigendera...
5 February 2018 Yasuwe: 3413 1

Abandi bimukira barohamye mu Nyanja ya Mediterane

Abimukira 8 barohamye mu bwato ubwo bageragezaga kuva mu gihugu cya Libya...
8 January 2018 Yasuwe: 872 1

Abiga muri Kaminuza y’ u Rwanda bagiye kujya biga ibihembwe bitatu

Mu gihe ubusanzwe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bigaga...
5 January 2018 Yasuwe: 2521 0

Abadepite basabye ko Minisitiri na Meya nabo bajya baryozwa ibihombo mu...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, abadepite bagize Komisiyo...
5 January 2018 Yasuwe: 773 1

Umugore washinjwaga gutuka Robert Mugabe yagizwe umwere

Umunyamerikakazi ushinjwa gutuka uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert...
4 January 2018 Yasuwe: 772 0

Umugabo yaciye ibiganza umugore we kubera kumufuhira

Umugabo witwa Dmitry Grachyov ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya afunzwe azira...
14 December 2017 Yasuwe: 864 0