skol
fortebet

FARDC yishe inyeshyamba zisaga 50 mu gace ka Masisi

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,FARDC, zishe inyeshyamba zisaga 50 zo mu mitwe itandukanye iherereye mu gace ka Masisi ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Actualitecd cyo muri RDC cyavuze ko mu kwezi kumwe ingabo za FARDC zatangaje ko zimaze kwica inyeshyamba zisaga 50 zari zituye mu gace ka Masisi.

Izi ngabo za FARDC zagendaga zitungura izi nyeshyamba mu bice bitandukanye,bikarangira zigize abo zihitana aho ku isonga zatangaje ko hari abarwanyi 10 ba FDLR basize ubuzima mu bitero zagabye mu kwezi gushize.

Major Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa operation yiswe Sokola 2 igamije kurwanya inyeshyamba muri RDC yavuze ko mu kwezi kumwe bamaze guhitana izigera kuri 50 kandi bagikomeje umurava.

Yagize ati “Tumaze guhagarika abasirikare bagera kuri 50 mu nyeshyamba zose.abo barimo abo muri APCLS, Nduma Defense of Congo, CNRD, FOCA, Nyantura.Tumaze kunguka intwaro 30 zikomeye.Ku byerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu hari abasirikare 28 twafashe twahaye Monusco muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe barimo n’umusirikare ukiri muto.

FARDC ikomeje gushyira ingufu mu kugabanya inyeshyamba zitandukanye ku butaka bwa Kongo,aho hari n’izigenda zimanika amaboko zikayoboka Felix Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa