skol
fortebet

Felix Tshisekedi niwe watsinze amatora ya perezida wa RDC by’agateganyo

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,CENI, yagaragaje ko Félix Tshisekedi ariwe uri hejuru ndetse afite amahirwe menshi yo kuba perezida wa RDC.

Sponsored Ad

Félix Tshisekedi yanikiye Martin Fayulu wa kabiri naho umukandida ushyigikiwe na Kabila, Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa 3.

Mu majwi yatangajwe na CENI, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane Taliki ya 10Mutarama 2019,ni uko Félix Tshisekedi yatowe n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Corneille Naanga, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RDC, yatangaje ko abakongomani bitabiriye amatora ku kigero cya 47,56% kuko muri miliyoni 40 z’abaturage bagombaga gutora, abangana na 18 329 318 nibo batoye ku wa 30 Ukuboza.

Corneille Naanga yavuze ko Tshisekedi ari hejuru cyane ndetse afite amahirwe yo kuba perezida wa mbere uturutse mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi utsinze amatora kuva RDC ibonye ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Kiliziya Gatolika muri Kongo ikomeje guteza akavuyo kuko mu minsi ishize yatangaje ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora bigateza urunturuntu mu baturage gusa CENI yakuyeho urujijo.

Nkuko BBC ibitangaza,ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu ku Cyumweru taliki ya 13 Mutarama 2019.


Corneille Naanga uhagarariye CENI yemeje ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa