skol
fortebet

Felix Tshisekedi yemejwe bidasubirwaho ko ariwe perezida mushya wa RDC

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Urukiko rwigenga rurinda itegeko Nshinga rwatangaje ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze burundu amatora ya perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,atsinze Fayulu na Shadary.

Sponsored Ad

Uru rukiko rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ikirego cy’umukandida Martin Fayulu, runemeza ko Felix Tshisekedi ariwe watahanye intsinzi y’Umukuru w’Igihugu cya Repubuliaka ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.

Mu minsi ishize nibwo Martin Fayulu yaregeye urukiko rukuru rushinzwe kurengera itegeko nshinga ko Komisiyo y’igihugu yamwibye amajwi ikayaha Felix Tshisekedi mu majwi y’agateganyo yatangajwe,gusa uru rukiko rwanzuye ko Fayulu atabashije kwerekana ibihamya bifatika bigaragaza ko yibwe.

Uru rukiko rwatesheje agaciro imyanzuro yafashwe n’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasabaga RDC ko ikwiriye kuba iretse gutanga ibyavuye mu matora,kuko bemeje ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora burundu.

AU,SADC,ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, hamwe na Kiliziya Gatolika byifuzaga ko intsinzi ihabwa Fayulu cyangwa se amatora agasubirwamo ariko RDC yavuze ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ndetse akwiriye kwitegura kurahira mu minsi 10 iri imbere.

Lambert Mende Omalanga,Minisitiri w’Itangazamakuru wa RDC akaba n’Umuvugizi wa Leta, yavuze ko batazagendera ku gitutu cy’amahanga, ko ahubwo Congo nk’igihugu cyigenga izagendera ku bushake n’amahitamo by’abaturage bayo.

FelixTshisekedi yatsinze amatora ku kigero cya 38.5% y’abatoye,Martin Fayulu ushinja Tshisekedi kumvikana na Kabila bakamugambanira agira 34.7% mu gihe Emmanuel Shadary wari mu ishyaka rimwe na Kabila wari umaze imyaka 18 ku butegetsi yagize 23.8%.

Namara kurahirira gusimbura Joseph Kabila,Felix Antoine Tshisekedi Tshilomba w’imyaka 55 azaba akoze amateka yo kuba ariwe muperezida wa mbere wa RDC ugiye kuyobora iki gihugu habayeho ihererekanyabubasha mu mahoro, kuko abayoboye iki gihugu bavanwagaho na coup d’etat kuva cyabona ubwigenge kuwa 30 Kamena 1960.


Martin Fayulu ntiyemera ibyavuye mu matora

Ibitekerezo

  • African Union ntayibaho.C’est une coquille vide.AU is an empty eggshell.Ubundi se niki AU yakoze kigaragara kuva yabaho?Iriya nzu ikoreramo,yayubakiwe na China!!! Wa mugani dukeneye ubwami bw’Imana.Nibwo bwonyine buzakemura ibibazo isi yikoreye.Yaba AU,yaba UN,zombi ntacyo zimaze.Reports nyinshi zerekana ko FAYULU yatsinze amatora.Ariko kubera ko Kabila afite imbunda,EC na Constitutional Court,ntawamuvuga.Mwibuke ko Parliament na Senate bizayoborwa n’abantu ba Kabila gusa kubera kwiba amatora.Uriya Kisekedi nta jambo azagira.Nawe agiye kwicara asahure igihugu gusa nkuko Kabila yabigenje.DRC izaba nzima umunsi Imana izakuraho abayobozi b’isi,noneho Yesu akaba ariwe uyobora isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko bible ibivuga ahantu henshi.It is a matter of time.Imana ifite Calendar yayo.Niyo mpamvu muli matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’Imana",aho kwizera ubutegetsi bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa