skol
fortebet

Felix Tshisekedi yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’impunzi z’Abanyamulenge

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi yabwiye Abanyamulenge bari mu gihugu cya Ethiopia ko ikibazo cyabo akizi neza kandi yiteguye kugikurikirana.

Sponsored Ad

Perezida wa 5 wa RDC,Felix Tshisekedi yahuye n’impunzi z’Abanyamulenge ziri mu gihugu cya Ethiopia ubwo yari yitabiriye Inama ya 32 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bakongomani bahunze babwiye Tshisekedi bimwe mu bibazo bafite,asezeranya abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana.

Bigirimana Jacques Kongolo uhagarariye impunzi z’Abanyamulenge muri Ethiopia yatangarije ikinyaamakuru Imulenge.com ko Tshisekedi yabasezeranyije kuzakemura ikibazo cyabo.

Bigirimana yabwiye Tshisekedi ko izina Abanyamulenge ryabaye igitutsi ndetse bahora batotezwa bazira uko baremwe leta ya Kongo ntigire icyo ibikoraho ndetse no kurekura bamwe mu banyamulenge bafungiwe I Kinshasa kandi barengana.

Bigirimana yabwiye iki kinyamakuru ko we na bagenzi be basaga 200 bahungiye muri Ethiopia muri 2002, biteguye kuzasubira mu gihugu cyabo bakava mu buhunzi,igihe cyose mu gihugu hazaba habonetse amahoro arambye.

Ibitekerezo

  • Nukuri, Birakwiye Ntamunyagihugu Ukwiye Kubahanze,y’ Igihugucye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa