Kigali

Gatabazi yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kudakoresha telefone mu nama

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 October 2017 Yasuwe: 4103

Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , kuri uyu wa Kane , tariki ya 12/10/2017 , yabwiye abari bitabiriye inama ku mikorere y’amakoperative ko batemerewe gukoresha telefone Iyo nama itarangiye.

Umunyamakuru w’UMURYANGO wari muri iyi nama yatubwiye ko iyo nama igitangira Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Ntawe nifuza nta nuwo nshaka ukoresha Tél. Mu nama aho uyoboye inama avuga abanndi bibereye kuri Tél. bacatinga , bareba amafoto , bari kuri Twetter n’ibindi kuko badakurikira icyabazanye kuko utunguye umwe mu nama ashiduka ameze nk’uvuye mu bitotsi. Nanjye mfite Tél. kandi ndayikunda ariko sinabikora ndi mu nama. Abo kandi bakora ibyo ni ba bandi batazana na Note book cg se Agenda yo kwandikamo ibitekerezo bivugwa . Ibyo ntabwo mbishaka nta nubwo mbyemera.”

Iki cyemezo yatangiye gushyira mu bikorwa yagifashe mu cyumweru gishije nyuma y’uko yiboneye umwe mu bari bitabiriye inama ku buhinzi yari ayoboye anyereza intoki muri t(Smart Phones), telefoni aho gukurikirana no kwandika iby’ingenzi byavugirwaga muri iyo nama.

Ku bwa Gatabazi ngo umuyobozi wese ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru harimo n’abo yita ko ‘bakomeye’ ndetse n’abafite uburinzi bashobora kuba abakuru b’ingabo, polisi ndetse n’abandi banyacyubahiro bagenerwa uburinzi bose batemerewe kwinjira mu nama ku butaka bw’Intara y’Amajyaruguru bafite telefoni zigendanwa nk’uko Izubarirashe ryabyanditse.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Regis

    Ubwo uwo nawe ngo azanye agashya! !!

    October 2017
  • chat_bubble kalisa

    Wowe mtabwo umaraho kabiri.

    October 2017

Inzindi nkuru

Abarokotse Jenoside 9 000 baciwe imyanya y’ ibanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG), Dr...
13 May 2018 Yasuwe: 2194 1

Abantu 10 barakekwaho kwiba ibiryo by’ impunzi muri Uganda

Abo bantu ngo bibye ibiribwa byari bigenewe impunzi ziri mu nkambi y’ ahitwa...
23 March 2018 Yasuwe: 1391 0

Abashinwa barimo kwiga ku kwagura ibikorwa byabo mu Isi

Mu gihe mu gihugu cy’ Ubushinwa harimo kubera inama yaguye yiga ku kwagura...
16 March 2018 Yasuwe: 1736 0

Umugore wa Jason Statham yashyize hanze ifoto yambaye ubusa atwite yikomwa...

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore,umugore w’igihangange mu gukina...
9 March 2018 Yasuwe: 5757 1

Undi mugore yatangaje ko yasambanye na Donald Trump none iwe...

Umunyamideli witwa Karen McDougal yatangaje ko yamaze amezi 9 aryamana na...
17 February 2018 Yasuwe: 7119 0

Padiri wasomye Misa yo gusezera Radio yatunguye benshi kubera amagambo...

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi wasomye misa yo gusezera Nyakwigendera...
5 February 2018 Yasuwe: 5736 1