skol
fortebet

Gen.James Kabarebe yavuze ko kwishyira hamwe kwa FDLR na RNC bizafasha u Rwanda kubarangiza vuba

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Igisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko kwishyira hamwe ku imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari byiza kuko bizafasha ingabo z’u Rwanda kubamara vuba.

Sponsored Ad

Gen.James Kabarebe yavuze ko ukwishyira hamwe kw’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda byoroshya urugamba rwo kubarangiza, kurusha kuba bishyira ihurizo ku mutekano w’igihugu nkuko bamwe babikeka.

Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Commune Rouge ku wa 30 Mata, Gen Kabarebe yahamije ko ntawashyira imbere amacakubiri ngo agire icyo ageraho ahubwo ko umutima urwanira icyiza uhora utsinda.

Yagize ati “Kwishyira hamwe kwabo nibyo byiza. Kuko igihe cyose bishyize hamwe, baba baduhaye umwanya wo kubarangiza. Igihe cyose bishyize hamwe twe ni byo dushaka nubwo mba mbivuga, bashatse kwishyira hamwe twe nibyo dushaka, kuko iyo bishyize hamwe biduha umwanya, tubegera neza tukabagabaganya, tukagabanya imbaraga zabo.

Ni nako byagenze kuko bacyambuka muri Congo bagiye ari RDR, iza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma hano muri Kivu, baza guhura. Umunsi bahuye bakajya hamwe niwo munsi twabamaze. [...] N’ubu nubwo bakwishyira hamwe ni byo byadufasha. Igihe rero bishyize hamwe ni ho twabamariye, niho imbaraga zabo zashiriye, niko byagenze.”

Gen Kabarebe yavuze ko muri Congo yaba FDLR, CNRD na RUD-Urunana cyangwa RNC, bibereyeho gusa kubwira Abanyarwanda ko hari abantu babi bagihari, ko nta mwanya wo kwirara, kuko iyo mitwe yose irangwa n’ivangura.

Mu gihe havugwa ko imitwe myinshi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yibumbiye hamwe mu cyitwa P5 kugira ngo yiyongerere imbaraga,Gen.Kabarebe yavuze ntacyo bitwaye u Rwanda kuko bizafasha ingabo za RDF kubarangiza vuba.

Inkuru dukesha IGIHE

Ibitekerezo

  • Abo mutarangije inshuro zirenga 5 sinziko uzabarangiza afande.Hari n’abandi benshi bari aho iruhande. Ikibazo ntabwo bari bashyira hamwe gusa. Kandi Afande aziko kugirango RPA-FPR ishyire hamwe byabafashe imyaka irenga 35. Kuko urebye amajwi UNAR yagize muri 61 nta narimwe abantu bari bashyigikiye ubwami bigeze bumvikana n’abandi batari bashyigikiye ubwami. Abantu bake bahuzwa n’ibitekerezo ntabwo bahuzwa n’amoko. Iyo udafite icyo urwanira nta na rimwe uzabona umuntu ukujya inyuma. Ubutegetsi buramba igihe buri nta makemwa ntabwo buramba kubera imbunda. Ubwo burambe nibwo buha amahoro abana bacu, abuzukuru bacu , abaturanyi amata n’ubuki mu rwa gasabo. U Rwanda amahoro abanyarwanda amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa