Mu masaha yo kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nyakanga mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba habereye impanuka ikomeye aho inzu yagwiriye abaturage bari bayirimo baganira.
Umwe mu bari aho iyo nsanganya yabereye yatangarijeikinyamakuru UMURYANGO ko iyo mpanuka yatewe n’imvura idasanzwe yiriwe igwa aho i Byumba.
ubwo twakoraga iyi nkuru twifashishije telefone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’AKarere ka Gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix atubwira ko ayo makuru atarayamenya,yagize ati"Nanjye ntago narindi hafi sindayamenya neza".
Akaba yatubwiye ko nagira icyo amenya kuri aya makuru aza kubidutangariza,naho umubare w’abantu bari bayirimo n’ibyangijwe ’niyi mpanuka byo ntibiramenyekana,gusa biravugwa ko umubare w’abari muri iyo nzu uri hagati ya 15 na 19.
Iyi nkuru turacyayikurikiranwa....
Ibitekerezo
Ikigaragara nuko amakuru adatangirwa igihe cyangwa abantu batazi, umuyobozi wa karere.icyo ashinzwe kuko ali mubambere bagomba kuyamenya ubutabazi, umutekano ,meya abonibo amakuru ageraho mbere *