skol
fortebet

Aba Visi Meya bo muri Burera na Gisagara beguye ku mirimo yabo

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Inkubiri yo kwegura no kweguza abayobozi mu turere yakomereje I Gisagara na Burera aho umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul yamaze gutanga ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye mu gihe mu karere ka Burera Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yeguye ku mirimo ye.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu muyobozi nawe yamaze gushyikiriza njyanama y’akarere ubwegure bwe ndetse nayo iraterana yemera ubusabe bwe.

Mu karere ka Burera naho iyi nkubiri yahageze kuko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Habyarimana Jean Baptiste nawe yeguye ku mirimo ye.

Uyu munsi nibwo hatangiye inkubiri yo kwegura no kweguzwa kw’abayobozi bo mu turere aho kugeza ubu Meya wa Karongi n’aba visi meya 2 babiri beguye,Musanze Meya yegujwe na Njyanama we na visi Meya ushinzwe ubukungu mu gihe Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we yeguye.

Mu ngororero heguye ba Visi Meya babiri na gitifu w’akarere mu gihe meya w’akarere ka Muhanga nawe yamaze kwandikira njyanama yegura ku mirimo ye.

Ibitekerezo

  • Twizere ko uyu mukubuzo ugera n’inyuma ya Nyungwe.
    Hazashakwe ibisubizo birambye kuko benshi muri bo barwaye indwara zimwe. Ibibazo byarangaranywe iyo bigiye ahagaragara, usanga bose bavuga ngo barabizi, ukibaza icyatumye batagira icyo babikoraho kandi bari bababizi.

    Abandi bagakoresha imitungo ya leta mu bitari iby’abaturage, byagiye bivugwa kenshi. Niba hari abanyereje imitungo bazabibazwe hatibagiranye n’abagiye bababanziriza. Hazasyirweho urubuga abaturage batangiraho bitekerezo n’amakuru kugirango MINALOC ijye ibimenya hakiri kare, na bya bibazo bipfukiranwa umukuru w’igihugu yasuye ahantu bijye bimenyekana hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa