skol
fortebet

Gatabazi yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kudakoresha telefone mu nama

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , kuri uyu wa Kane , tariki ya 12/10/2017 , yabwiye abari bitabiriye inama ku mikorere y’amakoperative ko batemerewe gukoresha telefone Iyo nama itarangiye.
Umunyamakuru w’UMURYANGO wari muri iyi nama yatubwiye ko iyo nama igitangira Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Ntawe nifuza nta nuwo nshaka ukoresha Tél. Mu nama aho uyoboye inama avuga abanndi bibereye kuri Tél. bacatinga , bareba amafoto , bari kuri Twetter n’ibindi kuko (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’ intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney , kuri uyu wa Kane , tariki ya 12/10/2017 , yabwiye abari bitabiriye inama ku mikorere y’amakoperative ko batemerewe gukoresha telefone Iyo nama itarangiye.

Umunyamakuru w’UMURYANGO wari muri iyi nama yatubwiye ko iyo nama igitangira Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Ntawe nifuza nta nuwo nshaka ukoresha Tél. Mu nama aho uyoboye inama avuga abanndi bibereye kuri Tél. bacatinga , bareba amafoto , bari kuri Twetter n’ibindi kuko badakurikira icyabazanye kuko utunguye umwe mu nama ashiduka ameze nk’uvuye mu bitotsi. Nanjye mfite Tél. kandi ndayikunda ariko sinabikora ndi mu nama. Abo kandi bakora ibyo ni ba bandi batazana na Note book cg se Agenda yo kwandikamo ibitekerezo bivugwa . Ibyo ntabwo mbishaka nta nubwo mbyemera.”

Iki cyemezo yatangiye gushyira mu bikorwa yagifashe mu cyumweru gishije nyuma y’uko yiboneye umwe mu bari bitabiriye inama ku buhinzi yari ayoboye anyereza intoki muri t(Smart Phones), telefoni aho gukurikirana no kwandika iby’ingenzi byavugirwaga muri iyo nama.

Ku bwa Gatabazi ngo umuyobozi wese ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru harimo n’abo yita ko ‘bakomeye’ ndetse n’abafite uburinzi bashobora kuba abakuru b’ingabo, polisi ndetse n’abandi banyacyubahiro bagenerwa uburinzi bose batemerewe kwinjira mu nama ku butaka bw’Intara y’Amajyaruguru bafite telefoni zigendanwa nk’uko Izubarirashe ryabyanditse.

Ibitekerezo

  • Wowe mtabwo umaraho kabiri.

    Ubwo uwo nawe ngo azanye agashya! !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa