Kigali

Hakoreshejwe akayabo ka miliyoni 2 kugira ngo umurambo wa wa mugabo wemerewe ibihumbi bine ngo ajye gukura telefoni mu musarani uboneke

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 5079

Umurambo wa Mpozembizi Jean Marie Vianney ukomoka mu karere ka Ngoma wagiye mu musarani gukuramo telefoni ngo ahembwe ibihumbi 4,wabonetse kuri uyu wa Gatandatu hakoreshejwe akayabo ka miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abatabazi bafatanyije n’akarere ka Ngoma babashije gukura mu musarane umurambo w’uyu mugabo wapfiriyemo nyuma yo kwemererwa ibihumbi 4000 Frw, akajyamo agiye gukuramo telephone y’ibihumbi 18 yari yaguyemo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2019,nibwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Ndekwe, Umudugudu wa Rukore yaguye mu musarane agiye gushaka telefoni yaTecno y’uwitwa Baragora Jonas wari wamwemereye ibihumbi 4000.Mpozembizi bamushyize mu kijerekani bakimanura mu musarane bakizamuye kizamuka cyonyine.

Umuyobozi w’ Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yatangarije RBA ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo umurambo wa nyakwigendera Mpozembizi wakuwe mu musarane.
Meya Nambaje yavuze ko byatwaye arenga miliyoni kugira ngo uyu murambo ukurwemo.

Yagize ati “Ufashe igihe abantu batakaje, ugafata amaboko yakoreshejwe ugafata n’imashini, kubibara umuntu agatanga imibare yuzuye ntabwo byoroshye, ariko umuntu agenekereje ntabwo byatwaye amafaranga makeya ntabwo ari munsi ya miliyoni imwe cyangwa ebyiri.”

Meya yavuze ko impamvu byasabye icyumweru cyose ari uko umusarane yaguyemo wari ufite uburebure bwa metero 20, kandi nyirawo akaba yari yarashyizemo umunyu ubujyakuzimu bukiyongera.

Kugira ngo uyu murambo ukurwemo hakoreshejwe imbaraga z’ amaboko y’ abantu birananirana, hakoreshwa imashini zicukura zitazura ku mpande kuko umusarane wari ufunganye imyuka n’ ubushyuhe bikaba byinshi.

Nyakwigendera Jean Marie Vianney Mpozembizi yari afite imyaka 41 asize umugore n’abana batanu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda:Abantu 2 bapfuye abandi 100 bararembye cyane nyuma yo kunywa igikoma...

Abantu babiri baapfuye,abarenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa...
18 March 2019 Yasuwe: 912 0

Nyabihu:Abagore babiri bafashwe bahetse inzoga zitemewe nk’abahetse...

Abagore babiri bo mu karere ka Nyabihu batawe muri yombi na Polisi bahetse...
17 March 2019 Yasuwe: 2018 1

Bebe Cool yagiriye neza umwana muto watewe inda akabura aho kuba wakomanze...

Umuhanzi Bebe Cool uri mu bakunzwe cyane muri Afrika yatunguwe n’umwana...
16 March 2019 Yasuwe: 4032 0

Hakoreshejwe akayabo ka miliyoni 2 kugira ngo umurambo wa wa mugabo...

Umurambo wa Mpozembizi Jean Marie Vianney ukomoka mu karere ka Ngoma wagiye...
16 March 2019 Yasuwe: 5079 0

Uwari ushinzwe imari muri MINEDUC yatawe muri yombi akekwaho kwigwizaho...

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwataye muri yombi uwari umuyobozi...
16 March 2019 Yasuwe: 1980 0

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cyarwo indege za Boeing...

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyatangaje ko cyafashe...
15 March 2019 Yasuwe: 1650 0