skol
fortebet

Ibifaru bya perezida Maduro byiraye mu bantu bigaragambya birabagonga cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Abaturage ba Venezuela barimo bigaragambya bahuye n’uruva gusenya baterwa n’ibifaru bya Leta ya Nicolas Maduro,birabagonga bamwe barapfa.

Sponsored Ad

Abaturage barimo bigaragambya barwanya ubutegetsi bwa Nicolas Maduro mu murwa mukuru wa Caracas,batewe n’ibifaru by’abasirikare b’uyu muperezida,bigonga bamwe abandi bakwira imishwaro.

Muri iyi mihanda ya Caracas muri Venezuela,abantu bari benshi bigaragambya bahita babona ibifaru biri kubagonga bamwe bahita batangira gukwira imishwaro,bakiza amagara yabo.

Perezida wa US,Donald Trump akimara kubona aya mashusho yagize ati “Ndi gukurikirana cyane ibiri kubera muri Venezuela.Leta ya US irajwe ishinga n’abaturage ba Venezuela ndetse n’ubwigenge bwabo.”

Abaturage bamwe bagerageje gutera ibintu bicumba umwotsi kuri ibi bifaru byahise nabyo bibatera ibyuka biryana mu maso barahunga.

Leta ya US ishyigikiye ko Juan Guaido yafata ubutegetsi ku ngufu agasimbura uyu Maduro,byatumye havuka intambara yateye ingaruka mbi zirimo n’inzara.









Ibitekerezo

  • America yigize ise wisi!! Mfite inzozi ko umunsi umwe bazabona ko buri wese ashoboye kwimenyera ibibazo nibisubizo bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa