skol
fortebet

Ibihugu bigize AU na EU byiyemeje gushyigikira Felix Tshisekedi

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byatangaje ko byishimiye intsinzi ya Felix Tshisekedi ndetse byiteguye kumufasha gusohoza inshingano ze.

Sponsored Ad

Iyi miryango ikomeye yagaragaje kutishimira ibyavuye mu majwi y’agateganyo yatangajwe na CENI kuwa 10 Mutarama uyu mwaka,ariko nyuma y’aho urukiko rwa RDC rushinzwe kurengera iegeko nshinga rwemeje ko Felix Tshisekedi ariwe perezida watsinze amatora,yamugarukiye yirukanka.

Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru I Brussels, yasabye Tshisekedi kurandura burundu ivangura muri RDC.

Yagize ati “Inshingano ikomeye perezida mushya afite ni ukuzana amahoro,imibanire myiza,kuzamura ubukungu n’imiyoborere myiza muri buri gace.Ibi byose bisaba perezida mushya kunga ndetse no kugirana ibiganiro n’abantu b’imbere mu gihugu no hanze.”

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Richard Sezibera nawe wari muri ibi biganiro,yavuze ko AU yiteguye gukorana neza n’Abakongomani mu guhashya ibibazo byose byaza bishaka kubangamira perezida mushya.

Urukiko rushinzwe itegekonshinga muri RDC ruherutse gutesha agaciro ibyemezo bya AU byasabaga ko haba haretswe gutangaza burundu ibyavuye mu matora,rutangaza ko Tsisekedi yatsinze ku Cyumweru Taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka

Ibihugu bikomeye nk’Ubufaransa n’Ububili byatangaje ko bitishimiye ko Tshisekedi yatsinze amatora ndetse bisaba komisiyo y’igihugu y’amatora kuyasubiramo cyane ko byari bishyigikiye Martin Fayulu,ariko nyuma yo kwihagararaho kw’Abakongomani byagabanyije umurindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa