skol
fortebet

Ibiro bya komisiyo y’amatora muri Nigeria byatwitse n’abagizi ba nabi

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuntu utaramenyekana yagiye ku biro bya komisiyo yigenga ya Nigeria (INEC) biherereye mu gace kitwa Akwa Ibom arangije arabitwika ibikoresho bitandukanye birashya birakongoka.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyitwa The Cable cyavuze ko uyu mugizi wa nabi yahenze abantu bitegura gutora guverineri muri aka gace ka Akwa Ibom,ahita ajya gutwika ibikoreho byagombaga kwifashishwa mu matora ndetse abashinzwe umutekano bananiwe kuzimya iyi nkongi y’umuriro.

Uyu muriro watwitse ibi biro bya INEC mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Werurwe 2019 mu ma saa munani z’ijoro gusa uwakoze aya mahano ntaramenyekana.

Abashinzwe umutekano bavuze ko bumvise uguturika muri ibi biro,binjiye basanga ibikoresho bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu matora yo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Werurwe 2019 uyu mwaka bishya birakongoka.

INEC ntiratangaza niba aya matora yo muri iyi ntara ya Akwa asubikwa cyangwa se harazanwa ibindi bikoresho bishya.

Bamwe mu banya Nigeria bababajwe n’uko Buhari yatinze Atiku Abubakar mu matora ya perezida wa Nigeria ariyo mpamvu bikekwa ko uwatwitse ibi biro bya INEC ari umufana wa Atiku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa