skol
fortebet

Iburengerazuba: Ngororero yabonye amanota 10% mu gihe Rubavu yabaye iya mbere mu kurwanya ruswa

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashimye Akarere ka Rubavu kubera intambwe ikomeye kateye mu kurwanya ruswa, ariko anagaya uturere tutatanze raporo ijyanye no kurwanya ruswa harimo n’akarere ka Ngororero katigeze gatanga raporo n’imwe.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda no kurwanya ruswa ndetse no gutanga amakuru y’uwari we wese wagaragara mu gikorwa kigayitse cyo gutanga ruswa.

Murekezi yashimye uturere twaje imbere mu bikorwa byo kurwanya ruswa mu ntara y’uburengerazuba byumwihariko akarere ka Rubavu kubera intambwe bateye mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Ndashima Rubavu kuko yagize 84.5%, mwaje mu rwego rw’indashyikirwa, muzakomereze aho, ndetse uturere tw’iyi Intara mu rwego rw’igihugu twagaragaje umuhati. Umwaka ushize Nyamasheke yari ku isonga, mbere yaho Rusizi none ubu ni Rubavu, ndashimira abaturage bose imbaraga mwagaragaje kandi uyu muco muzawutoze abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko uyu mwanya bawukesha ingamba bafashe bahereye ku bayobozi no kwegera abaturage mu gukemura ibibazo bafite.

Yagize ati “Mu kurwanya ruswa twahereye mu bayobozi tujya hose mu mirenge itandukanye, tukareba abantu bavugwaho ruswa cyane bigakorwa mu nyandiko, kandi barakurikiranwe bashyikirizwa ubutabera. Twegereye abaturage tubakangurira kwirinda ruswa tunakemura ibibazo bafite, imyubakire nayo twayigezemo ku buryo abayobozi n’abaturage twashyizemo imbaraga.”

Twizerimana Fabien atuye mu murenge wa Kanama avuga ko kenshi ruswa yavugwaga mu nzego z’ibanze nko mu myubakire muri za koperative ubuyobozi b’udusoko dutandukanye n’ahandi ariko kur’ubu aho abayobozi bahagurukiye usanga kenshi bamwe baragize ubwoba.

Yagize ati” Ruswa yabonekaga cyane ku bakuru b’imidugudu nko mu myubakire abari muri za koperative mudusoko dutandukanye twaha mu cyaro ariko ubu aho bashyiriyeho udusanduku two gutamaza abatanga ruswa mu ibanga twagiye tubagaragaza bagize ubwoba.”

Transparency International Rwanda, mu nshuro zigera kuri eshatu zikurikiranya Rubavu yagiye iza ku isonga mu kugaragaramo ruswa cyane mu nzego z’ibanze cyane mu murenge wa Kanama.

Nk’uko Raporo y’urwego rw’Umuvunyi ibigaragaza, Rubavu yaje ku isonga n’amanota 84.5%, Rusizi igira 80.5%,Nyamasheke igira 79%, Rutsiro igira 54%, Karongi igira 43.5% naho Ngororero igira 10%.

Ibitekerezo

  • 10% nayo ni menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa