skol
fortebet

Idubu ryateye imodoka yarimo ba mukerarugendo bakizwa n’Imana [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuryango wari wasuye ishyamba rya Woburn Safari Park riherereye mu gace ka Bedfordshire mu Bwongereza wahuye n’uruva gusenya ubwo idubu ryategaga imodoka barimo rigatangira kuyimena no gushaka kwinjira,abarishinzwe badahari ku bw’amahirwe rikabareka nyuma yo kunanirwa kuyinjiramo.

Sponsored Ad

Uyu muryango wari ukuriwe n’umukecuru witwa Tanya Mallaney,wanenze bikomeye abashinzwe kurinda iri shyamba,kuko batabatabaye ubwo iri dubu ryabateraga rigashaka kubicira mu modoka barimo gusa kubwa amahirwe bakabasha kuricika ubwo ryari rikigerageza kwinjira.

Mu mafoto yafashwe na Sophia wari kumwe nabo yagaragaje iri dubu ry’umukara ritega iyi modoka ya Ford uyu muryango warimo bakanga kurigonga,nibwo ryabagaragarije uburakari ritangira kwataka imodoka barimo rimena ibirahuri gusa kubw’amahirwe babashije kuhava ridashoboye kwinjira muri iyi modoka ngo rigire uwo ryivugana.

Abashinzwe kwita kuri izi nyamaswa no gufasha ba mukerarugendo ntibigeza batabara uyu muryango wavugije amahoni menshi ubahamagara ngo babatabare,aho abana bato bari muri iyi modoka bahahamutse nkuko byatangajwe na Mallany.

Mallaney yavuze ko umwe mu bana be yahahamutse ndetse ubwo barimo bataha mu rugo yaketse ko iri dubu ry’umukara ryabakurikiye.


Ibitekerezo

  • idubu ???????????? ikirura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa