skol
fortebet

Igifi cya Shark cyarumye ukuguru k’umusore wogeraga mu bujyakuzimu bw’amazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Egypt haravugwa inkuru y’umusore witwa Alexander Kraenk,warumwe ukuguru n’igifi kinini cya Shark bahuriye mu mazi hasi ubwo yarimo koga mu Nyanja itukura.

Sponsored Ad

Uyu musore Alexander Kraenk ufite ubuhanga bwo koga akagera hasi cyane mu Nyanja,yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuriraga n’iki gifi mu mazi kimurumaguru ukuguru gikoresheje amenyo yacyo atyaye cyane.

Ubwo yari amaze iminota 50 mu bujyakuzimu bw’aya mazi, Alexander Kraenk yahuye n’iki kinyamaswa cy’inkazi mu mazi,kiramusatira gitangira kumuruma,agerageza kugihunga ariko cyamusigiye ibikomere ku kuguru.

Nyuma yo guterwa n’iki gifi cya Whitetip Shark ,Alexander yagize ati “Sinamenye ibijya mbere,narebye hasi mbona Whitetip Shark insatira,nyoberwa ibibaye.Natangiye kumva ububabare mu kuguru kwanjye kw’iburyo.Nari narabwiye umugore wanjye ko nta bwoba nterwa no kogera hafi ya shark kuko zitinya ibyo mba ndi gukora.”

Alexander Kraenk w’imyaka 51 ni umuhanga mu byerekeye kwibira mu mazi akagera kure (diver),atuye mu gihugu cya Autriche giherereye ku mugabane w’I Burayi.

Alexander Kraenk warumwe n’iki gifi gitey ubwoba,ntiyigeze acibwa ukuguru,gusa yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga n’umuvandimwe we bari kumwe wafashe amashusho iki gifi kiri kumuruma akayakwirakwiza hirya no hino.




Ibitekerezo

  • Imana Irinde Uwo Musore Kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa