skol
fortebet

Igikomangoma Harry n’umufasha we Meghan Markle bibarutse umwana w’umuhungu

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Umuryango w’igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bashyingiranywe kuwa 19 Gicurasi 2018 mu bukwe bw’igitangaza bwaciye ku mateleviziyo menshi,wibarutse umwana w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 06 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Mu muryango w’Ubwami bw’Ubwongereza bari mu byishimo byinshi byo kwakira uyu mwana w’umuhungu Meghan yabyaye ndetse inkuru yo kubyara kwe yakwirakwiriye mu binyamakuru byinshi byo ku isi kuri uyu wa Mbere.

Igikomangoma Harry cyatangaje ko cyishimiye kuvuka k’uyu mwana w’umuhungu ndetse aboneraho kwemeza ko we na Meghan bameze neza mu butumwa yageneye abafana kuri Instagram.

Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Meghan nanjye twungutse umwana w’umuhungu muri iki gitondo,ufite ubuzima bwiza.Nishimiye cyane umugore wanjye.Turacyafite igihe cyo gutangaza izina twamwise.uyu ni umwana wanjye wa mbere.”

Umwamikazi Elizabeth yishimiye kuvuka k’uyu mwana w’umuhungu wa Harry na Meghan ndetse ibyamamare bitandukanye byandikiye Harry bimwereka ko byishimiye ko yabyaye umwana we w’imfura.

Meghan yabyariye mu rugo rushya we ha Harry baherutse kwimukiramo rwa Frogmore Cottage aho yari kumwe na nyina umubyara Doria wari umaze ukwezi amwitaho.





Harry na Meghan bashyingiranywe umwaka ushize bamaze kwibaruka

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa