skol
fortebet

Ikamyo yagwiriye abantu barimo abanyeshuli bari bavuye ku ishuli I Huye babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Abanyeshuli bagwiriwe n’ikamyo yaguye mu ikorosi ry’I Huye bituma abagera kuri 2 bahita bahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye.

Sponsored Ad

Iyi kamyo ifite purake yo muri Tanzania, yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, mu muhanda Huye-Kigali, mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Gasaka nkuko amakuru dukesha Ukwezi.com abitangaza.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi, yakomeretse ajyanwa kuri Poste de sante ya Gitovu.

Uyu muvuduko mwinshi watumye uyu mushoferi ananirwa kuyobora iyi kamyo,irenga umuhanda igusha urubavu, iryamira abantu bari bahagaze ku muhanda.

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kugaragara ko bitabye Imana hategerejwe imodoka iterura izindi kugira ngo kontineri yaguye hejuru y’ abantu ibakurweho.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyo kamyo ishobora kuba hari abandi bantu yagwiriye.

Ibitekerezo

  • A very sad story.Birababahe cyane.Bali bakiri abana.Twihanganishije cyane ababyeyi babo.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa