skol
fortebet

Ikibazo cy’ amasambu I Rubavu, Guverineri yavuze ko nta muturage ushobora kuzira ko yavuze ikibazo cye

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba, Munyantwari Alphonse, yijeje abaturage batuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu bafite ikibazo cy’amakimbirane akomoka ku masambu gihera mu gihe cy’abami mu 1959 ko bagiye kugerageza kugikemura.
Ayo makimbirane ashingiye ku masambu aburanwa n’abazungura ba Munyegomba witabye Imana mu 1998, n’aba Sebarabenga witabye Imana mu mwaka wa 1996, aho abagize umuryango wa Sebarabenga bavuga ko bari kwakwa amasambu bamaze imyaka irenga 50 (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba, Munyantwari Alphonse, yijeje abaturage batuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu bafite ikibazo cy’amakimbirane akomoka ku masambu gihera mu gihe cy’abami mu 1959 ko bagiye kugerageza kugikemura.

Ayo makimbirane ashingiye ku masambu aburanwa n’abazungura ba Munyegomba witabye Imana mu 1998, n’aba Sebarabenga witabye Imana mu mwaka wa 1996, aho abagize umuryango wa Sebarabenga bavuga ko bari kwakwa amasambu bamaze imyaka irenga 50 batunze kandi ari ayabo, bagahamya ko batazayavamo.

Abo mu muryango wa Sebarabenga bavuga ko “mu 1958 nibwo Munyegomba wakomokaga i Gitarama (yari umuhwituzi i Bwami) yafashe ibikingi by’abasogokuruza bacu, n’uko nabo bagana i Bwami gusaba ibikingi byabo bambuwe, Umwami Mutara III Rudahigwa aca iteka ryo gusubiza amasambu abari barayanyazwe tuyasubirana kuva ubwo.”

Mu 1960, umucamanza yanzuye ko Munyengomba atsinzwe, maze ubutaka buba ubwabo ndetse ngo batangira kubuhinga burabatunga.

Mu 1994 ngo umuryango wa Sebararenga wahungiye muri Congo, ubisikana n’uwa Munyegomba wavaga muri icyo gihugu nyuma yo kugihungiramo mu 1959. Ngo mu kugera mu Rwanda, uwo muryango watujwe muri bwa butaka kugeza ubwo Sebararenga yahungukaga batangira kujya mu nkiko baburana ayo masambu.

Iki kibazo kimaze igihe kinini mu manza, kuko mu 1998 ngo aba baburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi maze rwanzura ko abo mu muryango wa Munyegomba batsinze, ariko abo mu muryango wa Sebararenga ntibanyurwa bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko rukuru rwa Gisenyi, rwaje gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze, rwemeza ko abo kwa Sebararenga bahabwa ibyabo.

Iki cyemezo cyaje guteshwa agaciro n’Akarere ka Rubavu kuko kavuze ko nyuma yo kubona ibimenyetso bishya kuri iki kibazo, kavuze ko abayarimo bagomba kuyavamo bakayasubiza abo kwa Munyegomba, bitarenze tariki 20 Mutarama 2017.

Gusa imwe mu miryango iri muri ayo masambu yateye utwatsi ibivugwa n’Akarere ka Rubavu, bagashimangira ko batazigera bayavamo bitewe n’uko ngo amasambu ari ayabo, imyitwarire akarere kagereranya no ‘kwigomeka’.

Abo mu muryango wa Munyengomba nabo bashimangira ko ayo masambu ari ayabo, bimwe mu bituma uru rubanza rukomeza kubura gica.

Ubwo Guverineri Munyantwari yasuraga abatuye ako gace kuri uyu wa Gatatu hagamijwe gukemura iki kibazo, hari abaturage bagaragaje ko badashobora gutanga amakuru ku bijyanye n’ayo masambu kuko ngo ugerageje kuyatanga afungwa ndetse akaba yikururiye abanzi bitewe no kuvugisha ukuri.

Guverineri Munyentwari yabamaze impungenge agira ati:’’ Mujya mubyumva hirya no hino nk’aho Umukuru w’Igihugu yagiye ko umuturage ahaguruka akavuga ko ikibazo cye yakigejeje no kuri minisitiri runaka, hari uwo mwari mwumva yagize icyo aba? Nta muntu ushobora kuzira ko yagaragaje ikibazo, ntabwo bibaho ndetse ntibinashoboka.’’

Umwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri iyi miryango n’iki kibazo, yavuze ko ubwo butaka ari ubwa Munyengomba, ndetse yemeza ko iki kibazo cyaremerejwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba igihe hatangwaga ibyangombwa by’ubutaka, wemeye kubitanga kandi ngo yari azi ko burimo amakimbirane.

Gusa iki kibazo nticyabashije gukemurwa uwo munsi kuko abo ku ruhande rw’abo kwa Sebarabenga batabonetse kandi ngo bari bamenyeshejwe umunsi wo gukemura iki kibazo ariko ntibahagaragare.

Aha Guverineri Munyantwari yavuze ko batakemura iki kibazo hari uruhande rumwe, bityo ngo bakazabanza gushaka n’abo mu muryango wa Sebarabenga kugira ngo abicaze hamwe maze ikibazo gikemuka kandi impande zombi zibyumvikanyeho.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa