skol
fortebet

Imashini za Tingatinga n’imodoka za Mugabe wahoze ayoboye Zimbabwe bigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Itangazo rya cyamunara ryasohotse kuri uyu wa kane mu bitangazamakuru byo muri Zimbabwe riravuga ko imitungo y’uwahoze ari perezida w’iki gihugu,Robert Mugabe irimo imodoka 30 zirimo za Mercedes Benz C-class limousine na za Ford Rangers hamwe na za tingatinga ze zakoreshwaga mu buhinzi bigiye gutezwa cyamunara.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Herald kivugira leta ya Zimbabwe kivuga ko imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi-bworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu biratezwa cyamunara kuri uyu wa gatandatu.

Iki kinyamakuru cyavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe urimo muri iyi minsi,cyane ko we afite ikibazo cy’uburwayi bw’izabukuru.

Ikinyamakuru Herald cyavuze ko impamvu y’iyi cyamunara itatangajwe, ariko bivugwa ko umuryango wa Mugabe umaze igihe kinini mu nkiko kubera imyenda utishyuye.

Mugabe w’imyaka 95, yamaze imyaka 37 ku butegetsi muri Zimbabwe,abuhirikwaho mu mwaka wa 2017 ku gitutu cya rubanda cyatumye ingabo zimuvanaho, asimburwa n’uwari amwungirije batavugaga rumwe, Emmerson Mnangagwa.

Mu cyumweru gishize perezida Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe ubu yagiye kwivuriza muri Singapore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa