skol
fortebet

Imbonerakure zakubise abayoboke 6 ba Agathon Rwasa zibaziza kwanga kujya muri siporo no kuririmba indirimbo ya CNDD FDD

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Imbonerakure 4 zadukiriye abayoboke 6 b’ishyaka rya Agathon Rwasa ryitwa CNL barabakubita babagira inoge babaziza kwanga kujya muri siporo yabaye ku Cyumweru ndetse no kwanga kuririmba indirimbo yubahiriza ishyaka rya CNDD FDD rya Nkurunziza.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje ku rubuga rwacyo rwa Facebook,izi mbonerakure zikorana na Nkurunziza zasanze aba bayoboke ba NCL muri Komini Rumonge iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Uburundi zirabakubita bikomeye.

Abayoboke ba CNL bakubiswe n’imbonerakure enye ni: Fabrice Iradukunda, Liliane Habarugira, Déo Deodorant, Linen Muhimpundu, Jean Bosco Shemezimana naAdeline Niyomwungere.

Aba bayoboke ba CNL bagiye ku biro bya polisi batanga ikirego ko bakubiswe n’imbonerakure 4 zirimo: Jean Paul Ndayishimiye, Vital Nzisabira, Jean Bosco na Emmanuel Matata.

Mu minsi ishize umuyobozi wa CNL,Agathon Rwasa yavuze ko abarwanashyaka be bafite uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gihugu cy’Uburundi.

Nyuma y’aho ishyaka CNL ryemerewe gukora mu Burundi,abayoboke baryo hirya no hino mu gihugu basigaye bakubitwa,bagafungwa ndetse bagakorerwa ihohoterwa na CNDD FDD ibashinja kurema inama zitemewe.

Ibitekerezo

  • Niba bataburirwirengero cyangwa ngo basangwe biciwe mu mashyamba bo ahubwo bagirimana.Aho kuniga wankubita da.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa