skol
fortebet

Imirimo yo kubaka umupaka wa Gatuna wateje urunturuntu hagati ya Uganda n’u Rwanda igiye kurangira

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupaka wa Gatuna wanyuragaho urujya n’uruza rw’amakamyo aturutse mu muri Uganda ashoye imari ugiye kuzura nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Sponsored Ad

Iyi Minisiteri yatangaje ko imirimo yo kubaka umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda igeze kuri 87% ndetse mu minsi iri imbere na 13 ku ijana gasigaye kazaba karangiye.

Mu minsi ishize nibwo minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Richard Sezibera yatangaje ko imirimo yo kubaka uyu mupaka izaba yarangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Tariki 27 Gashyantare 2019, nibwo Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro,RRA, cyatangaje ko hafashwe ingamba zo kubaka uyu mupaka wa Gatuna ndetse ko amakamyo yahanyuraga yahinduriwe icyerekezo asabwa guca ku mupaka wa Kagitumba.

Iyi Minisiteri yavuze ko ‘iyi mirimo nirangira bizazamura ubuhahirane hagati y’ ibihugu, bigabanye igihe abantu bamaraga kuri uyu mupaka bambuka, binoroshye urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibintu.

Ifungwa ry’uyu mupaka ryateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda aho abayobozi ba Uganda ba Uganda bashinjaga u Rwanda gufunga uyu mupaka ariko Leta y’ u Rwanda igasobanura ko itawufunze ahubwo iri kubaka.

Ibitekerezo

  • uyu si umupaka wa Gatuna ahubwo ni uwa Rusumo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa