skol
fortebet

Impunzi z’Abanyarwanda zaje kureba uko igihugu kimeze ngo zisubireyo kubwira abandi ibyo ziboneye(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Impunzi zigera ku 10 z’Abanyarwanda zaturutse mu bihugu bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri zageze mu Rwanda zigamije kureba uko igihugu kimeze, ngo zizasubire mu bihugu zibamo kubwira abandi uko bagisanze.
Minisiteri Ishinzwe Impunzi no Kurwanya Ibiza, MIDIMAR, imaze igihe ifite gahunda yise ‘Ngwino urebe, ugende ubwire abandi’, aho ifasha impunzi gusura igihugu n’imiryango yabo, zigasubira aho zahungiye gusangiza abandi ibyo biboneye mu Rwanda, nabo bagafata umwanzuro bashingiye ku makuru (...)

Sponsored Ad

Impunzi zigera ku 10 z’Abanyarwanda zaturutse mu bihugu bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri zageze mu Rwanda zigamije kureba uko igihugu kimeze, ngo zizasubire mu bihugu zibamo kubwira abandi uko bagisanze.

Minisiteri Ishinzwe Impunzi no Kurwanya Ibiza, MIDIMAR, imaze igihe ifite gahunda yise ‘Ngwino urebe, ugende ubwire abandi’, aho ifasha impunzi gusura igihugu n’imiryango yabo, zigasubira aho zahungiye gusangiza abandi ibyo biboneye mu Rwanda, nabo bagafata umwanzuro bashingiye ku makuru afatika.

Ibyo bigaturuka ku makuru bamwe mu mpunzi bahabwa ku Rwanda n’ababifitemo izindi nyungu, bababwira ko ugeze mu Rwanda afungwa, akagirirwa nabi cyangwa agahura n’ibindi bibazo, bamwe bakabiha agaciro bitewe n’uko basize u Rwanda rumeze.

MIDIMAR yifashishije Twitter, yatangaje ko izi mpunzi zaturutse muri bihugu bya Zimbabwe, Uganda na Congo Brazzaville, zikazamara imnsi itatu mu Rwanda.

Yakomeje igira iti ‘‘Byari ibyishimo ku miryango yakiriye ababo baje gusura u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi bahavuye.’’

Zimbabwe iheruka gutegeka Abanyarwanda barenga 400 bahungiye muri icyo gihugu gutahuka, hagamijwe kubahiriza icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bahunze guhera mu 1959 kugeza mu 1998, kizashyirwa mu bikorwa kuwa 31 Ukuboza 2017.

Mu kwezi gushize, Minisitiri ushinzwe abakozi ba leta, umurimo na serivisi zigenerwa abaturage, Prisca Mupfumira, yasuye inkambi y’impunzi ya Tongogara, avuga ko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutahuka.

Yagize ati “Ntabwo ari Guverinoma ya Zimbabwe yafashe icyemezo cy’uko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutahuka bitarenze kuwa 31 Ukuboza. Ni icyemezo cyafashwe umwaka ushize mu Ukwakira i Genève kandi kireba buri Munyarwanda w’impunzi aho ari hose.”

Impunzi zaje kureba uko u Rwanda rumeze zahuye n’imiryango yazo

Mu ntangiriro za Mata 2017 kandi nibwo u Rwanda na Congo Brazaville byareberaga hamwe icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda benshi batahuke ku bushake mu gihe itariki ntarengwa yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi yegereje.

Mu nama yahuje izi mpande zombi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza, Seraphine Mukantabana, yavuze ko muri Congo Brazzaville hari nibura Abanyarwanda hafi 10,000 bahungiyeyo.

UNHCR iheruka gutangaza ko igiye gutangira guha amafaranga impunzi z’Abanyarwanda zitahuka, aho gukomeza kubaha inkunga y’ibiribwa n’ibindi bikoresho nk’uko byari bisanzwe.

Muri ayo masezerano, impunzi ahanini zizajya zituruka mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, zizajya zihabwa telefoni na simcard ya airtel ishobora gukoresha Airtel Money ndetse na I&M Bank ikazabafasha kubona serivisi za banki ngo bahabwe ayo mafaranga.

Umuntu mukuru utahutse azajya ahabwa $250, ni ukuvuga asaga 200 000 Frw, naho umwana ahabwe $150 hiyongeraho telefoni ngendanwa. Umuyobozi uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Azam Saber, yavuze ko kubaha amafaranga bizaha ubwigenge busesuye abatahuka bagakoresha ubufasha bagenerwa uko bashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa