skol
fortebet

Ingabo za Kenya zivuganye bamwe mu barwanyi bakuru ba Al Shabaab ubwo bari babagabyeho igitero.

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero ku ngabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu igihugu cya Somalia nuko ingabo za Kenya zica bamwe muri aba barwanyi ba Al Shabaab ndetse bamwe mu bayobozi bazo bahasiga ubuzima hanafatwa intwaro bari bitwaje.
Aba ni bamwe mubarwanyi bakuru ba Al- Shabaab baguye mugitero bari bagabye kungabo za Kenya(KDF) ziri muri Somalia.
Nkuko ikinyamakuru Plive.co.ke gikorera muri Kenya (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero ku ngabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu igihugu cya Somalia nuko ingabo za Kenya zica bamwe muri aba barwanyi ba Al Shabaab ndetse bamwe mu bayobozi bazo bahasiga ubuzima hanafatwa intwaro bari bitwaje.

Aba ni bamwe mubarwanyi bakuru ba Al- Shabaab baguye mugitero bari bagabye kungabo za Kenya(KDF) ziri muri Somalia.

Nkuko ikinyamakuru Plive.co.ke gikorera muri Kenya cyabitangaje, umuvugizi w’ingabo za Kenya Colonel Joseph Owuoth yabisobanuye avuga ba barwanyi ba Al Shabaab bari bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Somalia, hafi y’ibirindiro bya AMISOM/ KDF ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Somalia, bahise batanga ubutabazi bafasha ingabo za Somalia kurasa abarwanyi ba Al- Sbabaab. muri icyo gitero bahise bahitana bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al- Shabaab.


ingabo za Kenya (KDF) m’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia.

Nk’ uko uyu Colonel Joseph Owuoth yabitangaje, mu ibarwa yanditse akayishyira ku rukuta rwa Twitter rw’ingabo za Kenya ( KDF ) yagaragaje bimwe mu bikoresho bafatanye abo barwanyi ba Al- Shabaab.

Yagize ati" Umwe mubasize ubuzima muri iki gitero ni AS Commander Bash Nure Hassan akaba ariwe warunayoboye iki gitero, twafahse kandi nabimwe mubikoresho n’intwaro baribafite, aho twafashe imbunda 3 zo mubwoko bwa AK 47,Magazine 11, Telefone zigendanwa nibindi bikoresho by’itumanaho, amasasu ndetse n’ibiturika bisaga 290.


Urwandiko Colonel yanditse asobanura uko byagende munshamake.

Colonel Joseph kandi yakomeje agira ati" Ntamuntu wakomeretse cg ngo agire icyo aba mu ngabo za Kenya ndetse niza Somalia ubwo twarwanaga na ba barwanyi ba Al-Shabaab, Ingabo za AMISOM/KDF ziracyari maso ndetse turakomeza gukaza umutekano murwego rwoguharanira amahoro muri iki gihugu cya Somalia".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa