skol
fortebet

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yirukanye abari ibyegera bye bane(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

skol

Intumwa Paul GITWAZA umushumba mukuru w’itorero zion temple ku isi yose yirukanye burundu abari ibyegera bye , anabambura uburenganzira bwo kuzongera kubwiriza mu matorero ye aho ariho hose ku isi. […]
Intumwa Paul GITWAZA umushumba mukuru w’itorero zion temple ku isi yose yirukanye burundu abari ibyegera bye , anabambura uburenganzira bwo kuzongera kubwiriza mu matorero ye aho ariho hose ku isi.
Nyuma yo kutumvikana kwakomeje kuvugwa hagati y’ubuyobozi bukuru na bamwe mu bari abakozi biri (...)

Sponsored Ad

Intumwa Paul GITWAZA umushumba mukuru w’itorero zion temple ku isi yose yirukanye burundu abari ibyegera bye , anabambura uburenganzira bwo kuzongera kubwiriza mu matorero ye aho ariho hose ku isi. […]

Intumwa Paul GITWAZA umushumba mukuru w’itorero zion temple ku isi yose yirukanye burundu abari ibyegera bye , anabambura uburenganzira bwo kuzongera kubwiriza mu matorero ye aho ariho hose ku isi.

Nyuma yo kutumvikana kwakomeje kuvugwa hagati y’ubuyobozi bukuru na bamwe mu bari abakozi biri torero baje kwirukanwa ndetse bamwe bagahitamo no gushinga ayabo matorero .Aba bakurikira bamaze kwirukanwa burundu mu itorero rya zion temple nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umushumba mukuru w’iri torero rya Zion Temple Celebration Center Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul :-Bishop Dieudone Vuningoma,-Bishop Bienvenue Kukimunu,-Bishop Claude Okitembo Djessa,-Pasiteri Kamanzi Patrick,-Bishop Richard Muya

Aba bose bakaba birukanye n’intumwa Dr Paul GITWAZA abaziza kugumura no kuva mu itorero

Ibi Intumwa Gitwaza yabitangarije ku cyicaro cy’Itorero Zion Temple i Ngoma ( mu Gatenga ) , aho yarayoboye amateraniro asanzwe yo ku cyumweru , uretse aba kandi intumwa Paul GITWAZA yanabwiye abakristu bose bumva ko bashaka gukurikira aba bakozi b’Imana ko imiryango ifunguye.

Bishop Dieudone Vuningoma

Uretse kuba aba birukanwe kandi hari n’ibindi byemezo bafatiwe nk’uko byatangajwe n’Intumwa Paul GITWAZA,aho harimo ko nta numwe muri aba birukanywe wemerewe kuzongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple Celebration Center aho ziri hose ku isi.

Icyakora n’ubwo Intumwa Paul GITWAZA yamaze kwirukana aba bahoze bakorana umurimo w’ Imana afite icyo abifuriza aho yagize ati:” imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana,imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru , ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze”.

Bishop Bienvenue Kukimunu

Icyakora nubwo aba bamaze kwirukanwa burundu intumwa Paul GITWAZA atangaza ko umunsi bazagaruka bazakirwa neza , ngo kuko Itorero rya Kristo ari idirishya ry’urukundo n’imbabazi , ariko bakazasabwa kwihana no guca bugufi kutarimo uburyarya no kubeshyana.

Uretse kuba yatangaje ko aba bashobora kwakirwa neza baramutse bagarutse ngo nuko Itorero ayoboye rizashyigikira ibyo aba birukanywe bazakora , nihabaho umwuka w’Imana no guca bugufi.

Ikindi kandi uyu mushumba wa Zion Temple, ntiyatinye gukurira inzira ku murima buri wese waba yifuza kujyenda ko amarembo afunguye.

Bishop Claude Okitembo Djessa

Yagize ati:”abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House(itorero ryashinzwe na bamwe mu bahoze bakorera zion temple) n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende , kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).

Ni nyuma y’amezi 3 Intumwa Dr. Paul Gitwaza ashyizeho ubuyobozi bushya bwa Zion Temple Celebration Center.

Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu Authentique azahindura isi. Gusa hakomeje kwibazwa amerekezo y’iri torero ryari rimaze gushinga imizi mu Rwanda ndetse no hirya no hino kw’isi aho rimaze gufungura imiryango itandukanye nyamara rikaba rikomeje buri munsi kuvugwamo ukutumvikana.

Ibitekerezo

  • Ibi birababaje ariko nyine byabaye.

    Ntawuhisha umuriro umwotsi wasohotse. Il y a une anguille sous roche. Barapfa iki? Barapfa umutungo wikubirwa na bamwe n’ibyubahiro bijyanye ni myanya biha. Ubu rero abo birukanwe nabo bagiye gushinga andi matorero ahwanye ni ryo barimo adashingiye kuri Bibiliya ahubwo ashingiye kuhitekerezo byabo n’akarimi keza kazi kureshya. Fin des fins la vérité vaincra!

    Uribaza aho itorero ryerekeza ? Ubwo se koko wowe ntuhabona? Ni nk’aho ADEPR igeze? Zion Temple nayo iri mu manegeka.Ikibazo cya leadership n’imicungire y’umutungo w’abayoboke b’amatorero nibyo muzi wa crises zihoraho zamaze kumunga aya madini. Bikwiriye gusobanuka neza niba amatorero ari ay’abantu ku giti cyabo bityo n’unu

    yoooo ntacyo bitwaye niba aribyo bahisemo kdi Gitwaza rwose yabyitwayemo neza Imana imuhe umygisha kdi abandi bakozi barahari ni Mana irahari.

    Nta ntumwa y’Imana mbonye aho! Yezu yasize intumwa 12. Abandi ni ukubyiyitirira. Uko niko kuri. Ibindi ni amaco....

    Umwami wacu aracyafite akazi ariko hagowe abamwiyitirira bagakora amarorerwa. Igihe yagennye nikigera bazakubitwa nyinshi.

    Umwami wacu aracyafite akazi ariko hagowe abamwiyitirira bagakora amarorerwa. Igihe yagennye nikigera bazakubitwa nyinshi.

    hahahah akanyu kararikoze mwabantu mwe reka mbambwire yaba umusilam, umukristu aho asengera hose, umwa annimiste bamwe batemera Imana uwashaka yajya asengera iwe cyangwa ageze kuko nta matorero akibaho habaho business ,akarimi gasize urenda n’umunyu,ubundi natwe tukaragirwa tu bati yes tuti mbaaaaa nka zanka nyine ngibyo kwa adepr ngibyo kwa zion ngibyo kwa AMUR. bavandimwe niba Imana ibaho iba hose kandi ndabihamya niwawe murugo irahaba kujya kwirirwa dutagaguza ibyagatunze ingo zacu nituratura Imana nkeka ko Imana itegeze ibitegeka ahubwo nabo batetsi b’imitwe babizana

    Ariko nkuyu uba yiyita intumwa y’Imana,Imana yagutumye kuza kwirukana abakristo murusengero?ahubwo ko wakagombye gusohoza umugambi Yesu yaje ku isi gushaka intama zazimiye none wowe urimo urazirukana warangiza ngo uri intumwa y’Imana kdi ukora ibihabanye numugambi wayo uribuka Yesu yirukana abantu bagurishirizaga murusengero? ubwo se wowe Yesu aje agasanga nkakwakundi uba waka abakristo amafaranga murusengero rwayo nkaho wabigishije ijambo ry’Imana ugirango ntiyakwirukana nawe nkuko wirukanye abo?Mugabanye inda nini na escroquerie mubantu twarabamenye

    ces escrots baturya ibyacu! Dukwiye gufunguka amaso kuko ayo bapfa ntibayadukura mu ntoki ku ngufu, nitwe tuyabashyira. tubareke rero birire cg tuyabime, guhitamo nukwacu. Gusa Gitwaza ntako atagize bariya bantu ariko bamwereka ko bamurusha ubukoboyi nawe abereka ko ari visionneur.
    Icyo dukwiye gukora nugushishoza kuko bimaze kugaragara ko bariya bose ari abakozi binda zabo mbere yuko bakorera Imana.

    Ahhah ahubwo biraza kuvamo nibindi kbsa ubuse ko ari intumwa y’IMANA tuvuge ko ariyo yamutumye kwirukana ibiremwa byayo . Cg arabona bari kwivanga muri business yishingiye

    Mukwiye gutandukanya Itorero n’idini.Ibibazo biri mu madini ntabwo biri mu Itorero.Ikindi sinzi niba bituruka kw’ishyari cyangwa ku buswa mu Ijambo ry’Imana.Guhera kuri Adamu na Eva baraturaga.Ntabwo ari iby’ubu.Nabonye abatanze ibitekerezo wagira ngo ntibazi imikorere ya satani.Icyo ashinzwe ni ukurwanya umurimo w’Imana.Buriya aho muvuze byatsitse niho satani abona akwiye kugaba ibitero.Ubwo ahandi abona ntacyo bamutwaye.

    Ndababayeeeeeee cyane kubona uburyo Satani ariho atoba umurimo w’Imana.I wish icyifuzo cyangye kikabageraho nkababwira icyo Imana Ibatekerezaho muribyo barimo.Bameze nkimishwi y’Inkoko yavuye mu mababa yanyina, yibwira ko yakuze.Imana Ishimwe ko Umukozi wayo yemerako bagenzi be nibagaruka azabakira, bagenzi mureke tubasengere Imana Ibahe kongera kwiyunga,naho ubundi Ijambo Imbabazi nogucabugufi batwigishije ryaba ryarapfuye ubusa.Naho ubundi Yesu agiye gusanga ntarukundo mwisi.
    MANA TABARA ITORERO!

    Yes azababwira at I:nimumve imbere mwa nkozi zibibi MWe sinigeze mbamenya.ARIKO UKO BYAGENDA KOSE ITORERO RY’IMANA RIRAHARI KANDI IJAMBO RYAYO RY’UMWIMERERE RIRABWIRIZWA KU ISI HOSE.IMANA ISHIMWE YANKUYE MU MADINI

    Hari ikibazo nabajije nubunabuze unsubiza kuki Imana yirukanye malaika mubi hanyuma ikamurekera ubusbobozi??niba rero itarifite ngufu zo gufunga sekibi nuko ntazo nyine ... Iyo tugiye gusenga muri ramadhan batubwirako amashitani yose aziritse ariko ukumva ngo bafashe abarimo gusomana cyangwa kwiha akabgizi mu gisibo
    Harya ubwa ni prison break???? Cyangwa ni ibibeshyo.kumirwa
    Mubyibazeho ntanze uregero iwacu namwe mutange urwanyu
    ....

    Zion Tample =sion of knight tample of king David
    Challenged with expulsion of women in church leaders .now calls bafomento who knows israel hahaha gitwaza ko atababwira kwambara nkabo??
    Yaba bible yaba coran ziheza abagore habayeho intumwa z’abagore ariko zikanigwa kuberako until now nta dini nimwe yumva ko umugore yakora ibizima.nyamara ikizima gisumba byose badutwita amezi 9.Yesu yatwise bangahe?? Muhamad yatwise bangahe??bahaula bangahe,ryangombe vantage,kimbangu?nabandi nabandi
    Nta madini mbonyeaho puuu

    BIRATANGAJE CYANE KUBONA ABANTU BENSHI BAGITEKEREZA KO AYO MASHYIRAHAMWE MWITA AMADINI N’AMATORERO ARI IBY’IMANA! IBI BYABA ARI UBUJIJI CYANGWA KWIGIZA NKANA. IBYO BITABO BY’AYO MADINI N’AMATORERO YIGISHIRIZAMO NTA NA KIMWE CY’IMANA KIRIMO. NI IBICURANO BYABO BIFASHISHA BIGIRA BEZA NGO BABONE UKO BAMBURA BENSHI MU BAYOBOKE UTWABO BITWAJE IMANA KANDI BAZI NEZA KO NTAHO BABA BABONANIYE NAYO. GITWAZA NAREKE BASANGIRE AYO MATURO CYANGWA BIGIRE KWIHIGIRA AYABO. NAWE NIKO YATANGIYE NTIYUMVIKANYE N’ABAYOBOZI B’AHO YASENGERAGA. YIBAKANGA NGO ARABIRUKANYE. AHUBWO WASANGA ABAFUNGURIYE IREMBO RIBAHUNGISHA UBUCAKARA BWA SION TEMPLE. NIMUKOROBOZE DA!

    musubire ku misengere gakondo uburyo twasengaga kinyarwanda murebe ko aya manjwe twazaniwe n’abazungu atarangira. erege Imana nimwe buri shyanga rigomba kuyisenga mumuco waryo

    Kurwanira icyubahiro nibyo byakuye satani mu ijuru, Yesu we ati biragoye ko umutunzi yinjira mu bwami bw’Imana kuruta ko ingamiya yinjira mu mwenge w’urushinge ubwo rero icyubahiro n’ubutunzi nibikuganza uko uri kose, n’imbaraga zose ufite, ubwenge cg ubuhanga ufite n’ibindi bihambaye bizasoza unaniwe either dukizwe neza twumvire ijambo ry’Imana cg tuve mu madini tujye muri business n’ibindi. Ndababara iyo numva bene ibi. Namwe commentors mureke gutukana no kwishima ahubwo Uzi gusenga mureke dusenge niba ntabyo uzi bireke kuko amagambo Atari ay’Imana akenshi usanga atagwa neza abayumva. Murakoze

    uyu ni umukozi w’IMANA byukuli kuko yagagaje kwicisha bugufi kudasanzwe abihanganira ariko IMANA IZAMUHEMBE IJURU.mwe ntabwo mubizi ge ndabizi baramurwanije baramusebya ariko YESU ABA KURUHANDE RWA GITWAZA kuko bari bagamije kumufungisha kumwangisha abakisto ariko ntabwo byagezweho

    Yohana 8:32 Muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura.

    Abantu nimutiga Bible muyisobanukirwe muzahora mubeshywa mugirango ni Imana bakorera bariya bagabo1

    Mureke amarangamutima mwige musobaukirwe Bibiliya kuko niyo catalogue yabafasha gutahura(kumenya) ibinyoma by’abayobozi b’amadini n’amadini.

    1 Timoteyo 2:4

    Que devez-vous faire ?

    La volonté de Dieu est que “ toutes sortes d’hommes soient sauvés et parviennent àune connaissance exacte de la vérité †. (1 Timothée 2:4.)

    Comment y parviendrez-vous ?

    Prenez le temps d’étudier la Bible et ‘ apprenez àconnaître le seul vrai Dieu, et celui qu’il a envoyé, Jésus Christ ’. — Jean 17:3.

    Mbifurije kumenya ukuri

    Mwagiye muvugisha ukuri ko Gitwaza yafashe Hotel y’itorero akayiyandikaho bamubaza impamvu yabikoze akabirukana. Inda nini muyime amayira. Mpise nemerako ibyo bavuga kuri,Gitwaza aribyo (iliminat).

    Buretse bashoke inkiko, maze byose babishyire AHABONA. Baraziranye kuri byose erega!!!!
    Iyo Hotel yiyanditseho, ibindi bivugwa....ibya Authentic Bank, Iby ubusambanyi...Yewe, ibyo guhunga igihe Amara amezi Niba ari 7 hanze muri Amerika, abo yabwiye ko yahunze....
    Yewe ni byinshi....None Ngo LETA Izi gushishoza? Ikurwaye inzika sha ...buretse... Protection y Imana yakuvuyeho, Abadayi baragutinyutse rero...niko bigenda iyo ubwiwe ntiwumvire....
    Dore ko ngo ariwe ugomba guhanura gusa!!
    Nasubire Ku Rufatiro, baramusaba kwihana...no gusenga ibyo yubatse bita ri Iby Imana....
    Ariko birakomeye!!! Abandi nabo nuko bazamwihimuraho, Kandi bamurasha ubwenge , Kandi ni benshi....ngayo nguko.
    Habaye igitangaza babigarurira hano bitari byagera mu rukiko rwa Kicukiro...n Urwa Bruxelles....
    Du hagarare neza dushikamye muri Yesu gusa, abandi bo bari kutwereka ko ari aba Businnes men.......

    gusenyuka kwamadini yibinyoma bizagenda bigerwaho buhoro buhoro kuko aba ni abantu bihangira imirimo bashaka amaturo bakitwaza ijambo ry’ Iman. ubu abirukanywe nabo bagiye kugenda bishingire ayabo madiri bayitirire ko akorera Imana.ariko Bose baba babeshya. ntabwo Itorero ry’Imana rigira amazina anyuranye ngo zion,restauration,vivante intama, ibitangaza and so on Churches. nayandi magroupe atandukanye hoya ibyo Bibliya ibyita kwirema ibice! Bible itubwira ko hariho amadini abiri: idini yikinyoma na idiri yukuri.idini yukuri ni irikomeza amategeko y’imana kandi rikagira Guhamya ka Yesu.amadini yose adakomeza amategeko y’Imana yanditse muri bible yose uko ari icumi,Bose bagize amadini yibinyoma.nubwo batandukanya amazina ariko Bose bahuriye kuri kimwe bafite ishusho yo kwera ariko bahakana Imbaraga zako.ndabagira inama mwisomere Bible ibigishe uko mushobora kugira idini Imana ishima.

    Mujye mwitonda guca imanza kuko uri kuntebe y’ubutabera ni umwe so,rero ntimukavuge ibi jyanye nama ran gamut I ma yanyu kuko mwese ntawuzi ukuri kwibyo icyambere nuko ijambo rye ribatura benshi kandi rigakiza benshi ibindi rero ntibitureba tubiharire nyiri bambe.

    Uyu numukozi w,Imanakoko Yehova azakomeza ibyo yavuganye nawe Itorero ni Iryimana ntacyo rizaba.

    Uyu numukozi w,Imanakoko Yehova azakomeza ibyo yavuganye nawe Itorero ni Iryimana ntacyo rizaba.

    Uyu numukozi w,Imanakoko Yehova azakomeza ibyo yavuganye nawe Itorero ni Iryimana ntacyo rizaba.

    Musenge Cyane Satani Atabishima Hejuru Mureke Guca Imanza Kuko Imana Izi Ibyabo Mwirinde Gushusha Imitwe Yabakristo Dore Inama Ngira Abandika Ibitekerezo Abirukanwe N ’ Uwirukanye Muyitekerezeho 1 Abakorinto 1;26 Yesu Abahuze Ntimutatanye Imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa