skol
Kigali
startimes

Irebere ibintu bigera ku 9 bitangaje utari uzi ku gitsina cy’umugabo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 7 January 2021 Yasuwe: 18841

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura kw’imisatsi n’inzara, igitsina cy’umugabo kigira byinshi kihariye, ngo ubunyabugenge n’ubungenge bwayo !


Urubuga 7 sur 7 rwegereye umuganga Dr Paul Turek asobanura imwe mu miterere y’igitsina cy’umugabo abantu benshi batazi.

1. Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabistina gusa, naho abandi bakagira ibinini bitiyongera n’igihe bagize ubushake bw’imibonano.

2. Igitsina cy’umugabo cyazanye umurego cyihina kigana ibumoso cyangwa iburyo cyangwa hejuru. N’ubwo ibyo bitera impungenge abagabo benshi ariko nta kibazo bitera ubuzima bwabo. Bigira ingaruka gusa iyo byageze kuri degere 15 kuko bishobora guteza indwara yitwa Peyronie ivuka ku kwigonda kw’igitsina cy’umugabo.

3. Dr Paul akomeza avuga ko iyo umugabo yafashwe n’iyo ndwara bimugiraho ingaruka mu kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba byanamugiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

4. Uruhu rw’igitsina cy’umugabo ni nk’uruhu rw’ahandi hose ku mubiri, rushobora kurwara uduheri (allergie) ndetse no kubyimbirwa.

5. Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika igihe habayeho gukora imibonano ku ngufu. Ku Isi mu bagabo 16 bavunitse ibitsina, umunani bashobora kuba barigukora imibonano n’abo batashakanye naho bandi bashobora kuba bari kuyikorera ahantu hadasanzwe nko mu modoka, ku kazi , muri n’ahandi ku buryo bashobora kwikanga bikomeye kikavunika.

6. Ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2002 na 2010bwagaragaje ko ikintu gikunze gukomeretsa igitsina cy’umugabo cyane ari imashini z’amapantalo, bamwe mu bagabo bemeje ko ububabare buruta ubundi bagize ari ubw’ubwo imashini yabarumaga igitsina.

7. Kutazana umurego kw’igitsina bishobora kuba ikimenyetso cy’ indwara z’umutima mu bihe bizaza.

8. Dr Paul Turek asobanura ko igitsina cy’umugabo cyigizwe n’udutsi twinshi tuyobora amaraso tubyimba tugatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

9. Yemeza ko iyo umugabo atagira ubushake bishobora kuba biterwa n’ikibazo cy’imitemberere y’amaraso mu mubiri itagenda neza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abarinzi bose b’urugo rwa Bobi Wine batawe muri yombi

Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine uri mu bahatanira umwanya...
13 January 2021 Yasuwe: 5775 0

Reba bimwe mu bintu biranga umugore abagabo baba bifuza

Ibihe bitatu by’ingenzi mu buzima bwa muntu ni ukuvuka,Gushyingirwa no...
13 January 2021 Yasuwe: 7399 0

Ingano y’igitsina cy’umugabo hari aho ihurira no kuryohereza umugore mu...

Bamwe mu bagore bavuga ko ubunini bw’igitsina gabo bugira uruhare mu gutuma...
8 January 2021 Yasuwe: 13447 1

Reba impamvu ku mugore ari byiza kwambara utwenda tugaragaza imiterere...

Ni byiza kumenya uburyo witwara imbere yuwo mwashakanye, yaba muri mwenyine...
7 January 2021 Yasuwe: 9301 0

Irebere ibintu bigera ku 9 bitangaje utari uzi ku gitsina cy’umugabo

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura...
7 January 2021 Yasuwe: 18841 0

Itangazo: Uwitwa Ishimwe Beni Rickson yasabye guhindura amazina akitwa...

Uwitwa Ishimwe Beni Rickson yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe...
12 November 2020 Yasuwe: 4241 0