skol
fortebet

Israel yishe umuyobozi wa Hamas mu bitero bikomeye yagabye ishaka gufata Gaza

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Leta ya Israeli yatangaje ko yishe umuyobozi w’umutwe wa Hamas,nyuma y’ibisasu by‘indege yarashe mu rwego rw’intambara yatangiye yo gufata intara ya Gaza.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe Komando Hamed Ahmed Abed Khudri wayoboraga umutwe wa Hamas nyuma yo kumumishaho urufaya rw’amasasu ari mu modoka ye kuri iki cyumweru.

Khudri niwe wavanaga inkunga muri Iran,akayiha inyeshyamba zo mu ntara ya Gaza igihugu cya Israeli gishaka gufata.Abanya Palestina bemeje ko ibisasu by’indege Israeli yagabye I Gaza byahitanye uyu mugabo.

Abanya Isiraeli 4 ndetse n’abanya palesitina 22 bamaze kugwa muri iyi ntambara yatangiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.Abanya Palestina bapfuye barimo abagore babiri bari batwite n’umwana w’amezi 14.Abanya Palestina nibo bashotoye Israeli batera ibisasu 600 ku mupaka utandukanya ibi bihugu byombi.

Minisitiri w’intebe wa wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yategetse igisirikare cye kgukomeza kugaba ibitero by’indege ku mutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza,kugira ngo yishyure amakosa yakoze yo gushotora Israeli.

Intambara ya Israeli na Palestina mu ntara ya Gaza,yatangiye mu mwaka wa 2014,ikomeje kugwamo abantu benshi.



Ibitekerezo

  • Imana itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukundana.ISRAEL ikwiye kugabana ubutaka na Palestinians,bakabana mu mahoro,bagasangira.Intambara ziterwa no gushaka kwikubira.Burya na Genocide nicyo cyayiteye.Abantu bose barwana,bicana,biba,basambana,bikubira umutungo,etc...bose Imana izabakura mu isi,isigaze gusa abantu bumvira Imana nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Nubwo benshi badashaka kwemera iyo mperuka,izaba nta kabuza kuko ni Imana na Yesu babyivugiye.Imana ikorera kuli Gahunda yayo (Calendar).It is a matter of time.Aho gushidikanya cyangwa kubihakana,shaka Imana cyane kugirango uzarokoke kuli uwo munsi wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa