skol
fortebet

Joseph Kabila yasabye ikintu gikomeye abatavuga rumwe na Felix Tshisekedi

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

Mu ijambo perezida Kabila yavuze asezera ku butegetsi ku munsi w’ejo Taliki ya 23 Mutarama 2019,yasabye imitwe ya politiki yose yiyamamaje mu matora ya perezida wa RDC kuwa 30 Ukuboza 2019 ko bashyira hamwe na Tshisekedi mu kubaka igihugu.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye rya nyuma nka perezida wa Repubulika ryamaze iminota 14 n’amasegonda 30,Kabila yavuze ko yifuza ko Kongo yakunga ubumwe ndetse asaba amashyaka atavuga rumwe na Leta gukora icyatumye igihugu gitera imbere.

Kabila yashimye cyane abakongomani uko bitwaye mu matora yo kuwa 30 Ukuboza 2018 ndetse yemeza ko aribwo bwa mbere amatora yakozwe neza mu bwisanzure ndetse abaturage aribo bishatsemo ubushobozi bw’ibikoresho byakoreshejwe muri aya matora.

Kabila yavuze ko aya matora agaragaza ko Abakongomani bamaze gutera imbere muri demokarasi kuko agiye guha ubutegetsi Felix Tshisekedi mu mahoro.

Kabila yasabye abakongomani kugira intumbero imwe,bakareka ibitandukanya ahubwo bagafatanya kugira ngo RDC ikomeze itere imbere aho yavuze ko bakwiriye guhuza imbaraga kugira ngo bategurire ejo hazaza heza abana babo.

Kabila yavuze ko agiye guha ubutegetsi Tshisekedi yishimye ndetse ntacyo yicuza ndetse abona ari umugabo wihagije atazakenera ubufasha bwe.

Perezida Kabila wari umaze imyaka 18 ku butegetsi kuva muri 2001, arahererekanya ububasha na Felix Tshisekedi watorewe kuyobora Kongo,kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Mutarama 2019.

Ibitekerezo

  • Niba koko Kabila ashaka ko Congo itera imbere,nakore ibintu 3: Nasubize imitungo y’igihugu yasahuye hamwe na bene wabo.Nasubize mines ziri mu maboko ya Family ye ndetse n’ibindi bigo bya Leta.Nareke Kisekedi ashireho abandi bayobozi b’ingabo na police.Presidents benshi ba Africa,bakora ibyaha 2 bikomeye:Gusahura igihugu no gutonesha bene wabo (nepotism).Kwirundaho ubukire,ni uguta igihe kuko tubita tugapfa nk’abandi bose.Nukudatekereza neza.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

    kabila akoze ibyananiye benshi kndi Nyagasani azabane na felix kuriyintabwe atangiye yo kuyobora igihugu cya kongo
    Mana ha umutekano aba kingoman nukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa